Yanditswe May, 05 2022 11:15 AM | 58,623 Views
Abakoresha umuhanda Muhanga- Ngororero-Mukamira wafunzwe n'inkango mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gicurasi 2022, barasaba ko ibikorwa byo kuwutunganya byakwihutishwa ukongera ukaba nyabagendwa kuko wafunze ubuhahirane bw'utu turere n'imodoka zijyana ibicuruzwa i Goma.
Aba baturage bavuga ko hakongerwa imashini zikuramo ibitaka kuko bakurikije uko biri gukorwa nta cyizere bafite cy'uko uyu munsi uyu muhanda wokongera kuba nyabagendwa. Kuri ubu imashini imwe ikuramo ibitaka niyo iri gukora bakavuga ko ugereranyije n'ubwinshi bw'ibitaka, iyi mashini itabirangiza vuba.
Abafite ibinyabiziga byari bitwaye ibicuruzwa kugeza ubu baracyategereje ko ibitengu byafunze umuhanda byakurwamo.
Abacuruzi bavaga I Muhanga na Ngororero bajyanye ibicuruzwa i Goma Muri Congo n'abajyaga i Kigali bavuga ko bahuye n'igihombo gikomeye nyuma y'ibi biza.
Iyi nkangu kandi yasenyeye abaturage barindwi (7) bari bafite inzu z'ubucuruzi kuri uyu muhanda.
Perezida Kagame yambitse umudari w'Agaciro Umunyamabanga Mukuru wa ITU
Jun 14, 2022
Soma inkuru
Leta igiye kunganira abasura abagororerwa Iwawa
Jun 12, 2022
Soma inkuru
Mu gihe cya CHOGM urujya n'uruza ruzakomeza nk'uko bisanzwe - Umujyi wa Kigali
Jun 12, 2022
Soma inkuru
Rutsiro: Ibihumbi 15 Frw byatumye yikura mu bukene
Jun 09, 2022
Soma inkuru