AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abakuru b'ibihugu byo mu karere nibo bagira icyo bakora ngo ibintu bisubire mu buryo muri Congo - Impuguke

Yanditswe Oct, 31 2022 20:29 PM | 92,187 Views



Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego hagati y'ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n'inyeshyamba z'umutwe wa M23, abakurikiranira hafi iby'iki kibazo baremeza ko aho ibintu bigeze abakuru b'ibihugu byo mu karere ari bo bonyine kugeza ubu bashobora kugira icyo bakora ngo ibintu bisubire mu buryo.

Kuva imirwano ikomeye yakubura hagati y'ingabo za leta ya Congo FARDC n'umutwe w'inyeshyamba za M23, amakuru aturuka muri icyo gihugu avuga ko hari uduce tumwe na tumwe nka Kiwanja na Rutshuru twamaze kwigarurirwa na M23 utu tukaba twiyongera ku mujyi wa Bunagana uyu mutwe wigaruriye muri Kamena uyu mwaka . Ubu kandi imirwano irakomeje.

Abakurikiranira hafi politiki ya Congo bemeza ko gutsindwa ku rugamba kwa FARDC ari ko kwabaye intandaro y'icyemezo cya leta ya Kinshasa cyo kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda, umwanzuro wafashwe n'inama nkuru y'umutekano n'igisirikare yari iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi ubwe mu ijoro ryo kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize.

Kuri uyu wa Mbere Ambasaderi Vincent Karega yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yasezeye ku bakozi ba Ambasade y'u Rwanda i Kinshasa dore ko yari yahawe amasaha 48 gusa ngo abe yavuye ku butaka bw'icyo gihugu.

Hagati aho ariko kuri uyu wa Mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola Amb. Antonio Tete, nk'intumwa idasanzwe yari izanye ubutumwa bwa Perezida wa Angola Joao Lourenço usanzwe ari umuhuza hagati y'u Rwanda na DRC. Uyu kandi yageze i Kigali akubutse i Kinshasa aho yageze ku Cyumweru nk'intumwa idasanzwe ya Perezida Lourenco yari ishyiriye ubutumwa Perezida Tshisekedi.

Inararibonye muri diplomasi Amb. Joseph Mutaboba avuga ko abakuru b'ibihugu byo mu karere ari bo basigaranye urufunguzo rw'iki kibazo.

"Ibintu aho bigeze, abashobora kubifutura bakabirekura bakabicoca bakabiganira ni abakuru b'ibihugu. Byaba mu rwego rwa Nairobi cyangwa Luanda cg n'ahandi bavuga bati tujye [muri Afurika y'Epfo] cyangwa n'ahandi abakuru b'ibihugu nibo bonyine bagomba kubikoraho ubu ngubu."

Ni mu gihe kandi Perezida Kagame mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye António Guterres.

Ni ikiganiro cyagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko iki kibazo yakiganiriyeho n'umunymabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye Antonio Guteress, ashimangira akamaro ko kubahiriza ibyumvikanyweho n'impande zose mu biganiro bya Nairobi na Luanda.

“Mu masaha make, nagiranye ibiganiro byiza n’Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uburyo bwo kuyahosha no gukemura ibibazo mu mahoro turabufite bushingiye ku biganiro n'amasezerano ya Nairobi, aya Luanda ndetse no ku musanzu mpuzamahanga. Tugomba kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.”

Mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo France 24 ndetse na Radio mpuzamahanga y'Abafaransa RFI, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye Antonio Guterres nawe yasabye impande zombi gushakira umuti w'ikibazo mu biganiro kandi ibihugu byo mu karere bikabigiramo uruhare kuko nabyo bibangamiwe n'imitwe y'iterabwoba ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo.

"Njyewe uko mbibona ni uko igikenewe kandi cy'ingenzi ari ibiganiro bihamye hagati ya Congo, u Rwanda na Uganda kugirango habeho kumva ibintu kimwe mu rwego rwo kwirinda ko iki kibazo gikomeza kugaruka aho iteka usanga iyo hari intambwe itewe twongera gusubira inyuma. Ni ngombwa ko ibyo bihugu byumvikana kandi bigakorana kugirango haboneke umutekano mu burasirazuba bwa Congo ndetse ibihugu by'u Rwanda na Uganda nabyo byizere umutekano wabyo. Ntimwibagirwe ko hari umutwe wa ADF NARU ukomoka muri Uganda cyangwa ngo mwibagirwe ko hari na FDLR, umutwe ukomoka ku basize bakoze jenoside mu Rwanda, ibyo byose bihangayikishije ibyo bihugu ni ngombwa rero ko byumvikana."

Amasezerano ya Nairobi agamije gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu burasrazuba bwa Congo agena ko leta y'icyo gihugu igomba kugirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 ariko kugeza ubu Leta ya Congo ntikozwa iby'imishyikirano iyo ari yose n'uwo mutwe yo yita uw'iterabwoba.

Kuri Me. Gasominari Jean Baptiste ukurikiranira hafi ibibera muri icyo gihugu, ngo byagorana kubona igisubizo cy'iki kibazo mu gihe cyose Leta ya Congo ikomeje kwirengagiza ibyo yemeye kandi isabwa n'imiryango mpuzamahanga binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda.

Ibyo biravugwa mu gihe kuri uyu wa Mbere nanone Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nawo wasabye ko haba ibiganiro bigamije guhosha intambara hagati y’umutwe wa M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, bigatuma umubano w'icyo gihugu n'u Rwanda urushaho kuzamba.

Mu itangazo rihuriweho na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe hamwe na Perezida wa Komisiyo y'uwo muryango Moussa Faki Mahamat, Afurika Yunze Ubumwe yavuze ko ihangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC maze isaba impande zishyamiranye kuzitabira ibiganiro i Nairobi biteganyijwe mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.

Uyu muryango kandi wavuze ko ushyigikiye Perezida wa Angola Joao Lourenço mu nshingano ze nk’umuhuza mu biganiro byubaka hagati y’ibihugu bibiri by’abavandimwe, ari byo RDC n’u Rwanda.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage