Yanditswe Jun, 17 2022 19:17 PM | 198,983 Views
Minisiteri
y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko abakuru b'ibihugu na za guverinoma 35 aribo
bategerejwe mu nama y’abakuru bibihugu na za Guverinoma bigize umuryango w’ibihugu
bikoresha ururimi rw’icyongereza izwi nka CHOGM, izaba mu cyumweru gitaha.
Mu kiganiro n'abanyamakuru kibanze kuri iyi nama ya
CHOGM, minisiteri y'ububanyi n'amahanga yashimangiye ko ibintu byose biri ku
murongo mu kwakira iyi nama ikomeye izitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 5,nk'uko
byasobanuwe n'umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Prof Nshuti Manasseh.
Iyi nama ibaye yarabanje gusubikwa inshuro 2 zose kubera
icyorezo cya Covid19 cyari cyugarije isi, gusa ubu cyagabanyije ubukana hirya
no hino. Umunyamabanga wa Leta minisiteri y’ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse avuga
ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kurinda abazitabira iyi nama.
Ni inama izabera mu Mujyi wa Kigali, umuyobozi w'Umujyi, Pudence Rubingisa asaba abaturage gukomeza ibikorwa byaybo kandi bagatanga
serivisi nziza kubazabagana.
Mu gihe serivisi za hoteli ari zimwe mu zo abazitabira
iyi nama bazakenera cyane, Umuyobozi wungirije w'urwego rushinzwe iterambere
RDB, Niyonkuru Zephanie nawe yagaragaje ko urwego rw’amahoteli rwateguwe bihagije.
Minisiteri y'ububanyi n’amahanga ivuga ko iyi nama
izafasha cyane u Rwanda ariko kandi n'ibihugu byose muri rusange.
Muri iyi nama ya CHOGM hanateganyijwe ihuriro ry’urubyiruko rwo mu bihugu bigize commonwealth, ihuriro ry’abagore, ry’abacuruzi, Iry'imiryango itari iya leta Peoples Forum ndetse n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro nk’ibitaramo by’umuziki n’imikino itandukanye.
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru