Yanditswe Jan, 14 2020 09:39 AM | 1,438 Views
Leta y'u Rwanda ivuga ko ishyize imbaraga mu kongera ibikorwaremezo no kunoza serivisi zikenerwa n'abaturiye imipaka, mu rwego rwo kurushaho kuzamura iterambere ryabo.
Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere abaminisitiri batanu muri Guverinoma n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye batangiye gusura ibikorwa binyuranye byo mu Ntara y’Amajyaruguru kugira ngo barebe aho bigeze biteza imbere imibereho y’abaturage.
Abaturiye imipaka ihana imbibi na bishimira ibikorwaremezo bamaze kugezwaho na Leta birimo amavuriro, amasoko,amazi,amashanyarazi,imihanda ya kaburimbo ndetse n'imidugudu y'icyitegererezo.
Mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 mu Ntara y’Amajyaruguru abaminisitiri 5 barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, General Patrick Nyamvumba, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Soraya Hakuziyaremye, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Patrick Ndimubanzi n'abayobozi mu zindi nzego zirimo n’iz'umutekano basuye ibikorwaremezo bitandukanye birimo inyubako ziri ku mupaka wa Gatuna, ndetse n'isoko ryubakiwe abaturiye imirenge ikora kuri uyu mupaka,Ikigo nderabuzima cya Rubaya n'icya Mulindi ndetse n'amavuriro mato (poste de sante) byose byo mu Karere ka Gicumbi; bakaba Basanze ibi bikorwa byarahinduye ubuzima bw'abaturage.
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mulindi Nzanzu Ngarambe Claude yagaragarije aba bayobozi ko bifuza ko iki kigo nderabuzima cyakwagurwa kugira ngo abaturage babone serivisi zinoze ku rushaho.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Prof SHYAKA Anastase yavuze ko Leta y'u Rwanda ishyize imbaraga mukongera ibi bikorwaremezo no kunoza ibyamaze kubakwa kugira ngo serivizI zose zikenerwa n'aba baturiye imipaka zibagereho zihuse.
Uru ruzinduko rw'akazi kuri aba bayobozi, barutangiriye mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa Kabiri bakazarukomereza mu ka Burera, aho na ho bazasura abaturage n'ibikorwaremezo byubatswe ku mupaka wa Burera.
Jean Paul TURATSINZE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru