Yanditswe Apr, 17 2019 17:54 PM | 4,953 Views
Abamotari bo mu Rwanda ngo bihariye 75% by’abakora impanuka badafite ubwishingizi. Ikigega cyihariye cy’ingoboka kikaba kivuga ko ngo ibi bitera Leta igihombi gikomeye.
INKURU YA MUTESI Elisabeth na IYONSENGA Samu
Mu bice bitandukanye by’igihugu haravugwa ikibazo cy’abaturage bagongwa n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi.Polisi y’u Rwanda ndetse n’ikigega cyihariye cy’ingoboka bahuriza ku kuba izi mpanuka ari inzitizi ku iterambere ry’ igihugu.Nyuma yo gukangurirwa imikoreshereze inoze y’umuhanda,abamotari bo mu Rwanda bavuze ko bagiye kurushaho guhindura imyumvire.Bakiriye neza kdi inyemezabumenyi izahabwa abahawe ubu bumenyi banayigaragaza nk’uburyo bufatika bwo guca akajagari.
Umuyobozi mukuru w'ikigega cyihariye cy’ingoboka
Joseph NZABONIKUZA avuga ko abamotari bitabiriye kugira ubwishingizi
bw’amapikipiki batwara byarushaho gufasha iki kigega kwita ku bagonzwe
n’ibinyabiziga bitazwi kdi bikabanya amafaranga Leta itanga ku bagonzwe
n’ibijyabiziga bidafite ubwishingizi.
Umuvugizi w’ishami rishinzwe umutekano wo mumuhada muri Polisi y’u Rwanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi ,yasabye abakora umwuga w'ubumotari ko mbere yo gutekereza amafaranga bagakwiye kubanza gutekereza ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abagenzi batwaye.
Muri uyu mwaka mu kwezi kwa mbere impanuka zatewe nabamotari zahitanye abantu 12e, 43 barakomereka cyane naho 75 bakomereka byoroheje , naho mu kwezi gushize kwa gatatu 15 barapfuye 39 bakomereka cyane, mu gihe 89 bakometse byoroheje .
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru