AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Abamotari ntibavuga rumwe na Polisi ku ikosa ryo guhagarara ahatemewe

Yanditswe Jul, 22 2019 08:01 AM | 7,838 Views



Abatwara abagenzi kuri moto ntibavuga rumwe na Polisi ku ikosa ryo guhagarara ahatemewe kuko parikingi zigenewe moto ari nke mu Mujyi wa Kigali.

Ibi barabivuga mu gihe hari moto 128 Polisi y'Igihugu yafatiye mu makosa atandukanye zishobora kuzatezwa cyamunara haramutse hashize ukwezi ba nyirazo batishyuye amande ajyanye n’ayo makosa.

Kubona parikingi ihagije kuri za moto zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ngo biracyari ikibazo gikomereye abazitwara nk’uko Ndagijimana Esdras ndetse na Rwesamanywa Germain bombi babivuga.

Ndagijimana yagize ati “Nk’ubu baheruka kumfata bansanze kuri sitasiyo mu mujyi mpagaze muri sitasiyo neza urumva kumvana muri sitasiyo warangiza ukambwira ngo mpagaze nabi byari ikibazo ubwo bararangije banyandikira mauvais arret (guhagarara ahatemewe) kandi bankuye muri sitasiyo noneho hari nubwo bagufata usa nugenda ugasanga na cyo ari ikibazo.”

Rwesamanywa we yunze mu rya mugenzi we agira ati “Kenshi hari nk'inyubako zidaparikwaho moto koko ariko akenshi zigendwa n’abantu benshi badafite imodoka twe mwadusabira ngo izo nyubako zigendwamo baduha akanya tukajya duparika tugakuraho abantu tugahita twigendera kuko icyo kintu cya ‘mauvais arret’ akenshi ni cyo turimo kuzira.”

Ikibazo cy'ubuke bwa parikingi ubuyobozi bw'abamotari burakemera gusa ngo hari uburyo boroherezwa nk’uko Daniel Ngarambe Umuyobozi wa Federation y'abamotari abivuga

Yagize ati “Ni uguhagarara ahantu hatabangamye, niba ugiye ku marembo ya gare ukahafunga, ukajya ku marembo y'ibitaro ukabuza abantu gutambuka n'imodoka , ukurira za borudire  ukabasanga mu nzira z'abanyamaguru icyo gihe ni ikosa uba ukora. Ariko niba umugenzi akubwiye ati ngeza ku rupangu rwanjye, ngeza ku iduka aho ntabwo umumotari ahafatirwa. Ahubwo aho afatirwa ni ahantu ateza akajagari n’ahantu hatari ngombwa ko ahahagara kandi abamotari bamaze kubyumva kandi ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali turimo kureba uburyo abamotari bahagarara mu buryo bwiza.” 

Moto 128 zafashwe na polisi y'igihugu kubera ibyaha birimo no guhagarara ahatemewe byafatiwemo moto 37, kutubahiriza amabwiriza bahawe n’inzego z’umutekano mu muhanda hafashwe moto28 naho kutagira perimi bifatiwa moto 26. Hari n’andi makosa nko kutagira impushya zo gutwara abagenzi, kuvanga abantu n’imizigo n’andi ahanwa n’amategeko.


Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera avuga ko ba nyirazo nibatishyura amande baciwe nyuma y’ukwezi zizatezwa cyamunara kandi ko ari igikorwa kizagera no mu ntara: 

Yagize ati “Turakomeza tubashakishe ibikorwa byo kubashakisha bive mu Mujyi wa Kigali bigere no mu ntara, nta muntu ugomba kurenga amategeko ngo akoreshe umuhanda uko yishakiye ateza abantu impanuka cyangwa ateza n'ibibazo kandi mu by’ukuri hari uburyo buteganywa n'amategeko hari uburyo agomba kubigenza.”

Guhera muri Mutarama kugeza mu Gushyingo 2018 abantu 477 bahitanywe n'impanuka na ho 662 barakomereka bikomeye kandi 70% by'izo mpanuka zatewe na moto.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira