AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe barasabirwa integanyanyigisho yisumbuyeho

Yanditswe Aug, 17 2019 11:03 AM | 8,817 Views



Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe barererwa mu Kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara Ishami rya Gikondo barifuza ko Leta barifuza ko Leta yabashyiriraho integanyanyigisho yisumbuye ku yo basanganywe yabafasha gukomeza kwiyungura ubumenyi.

Ni nyuma yo kubona ko iyo barangije inyigisho bahabwa n’iki kigo babura aho bakomereza kandi hari abo biba bigaragara ko bafite ubushobozi bwo gukomeza kwiga n’ibindi byisumbuyeho.

Imyitozo aba bana bahabwa n’abarezi babo ni yo ituma bamenya urwego umwana agezeho yiyungura ubumenyi.

Uko bagenda bazamuka mu byiciro ni ko bagenda bagaragaza impano n’ubumenyi butandukanye; biba bikwiriye gufatirwaho mu guhabwa inyigisho zisumbuyeho.

Kugeza ubu abana bakirwa n’iki kigo ni abatarengeje imyaka 12; ubuyobozi bwacyo buvuga ko amikoro make ariyo atuma hari aho batarenza.

Bahereye ku byo aba bana bamaze kugeraho; abo mu miryango  baturukamo barifuza ko Leta yabashyiriraho integanyanyigisho yisumbuyeho kugirango barusheho kwiyungura ubumenyi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, Dr Ndayambaje Irenée, avuga ko barimo kunoza gahunda y’inyigisho zahabwa aba bana  hagendewe ku bumenyi n`ubushobozi bagaragaje.

Yagize ati ''Bariya bana bafite ubumuga bwo mu mutwe baba bafite ubushobozi butandukanye; hari ababa  bifitemo ibintu bijyanye n’ubugeni, hari ushobora kuba umukanishi mwiza, hari ushobora kuba umubaji mwiza, hari abashobora kuba enjeniyeri bitewe rero n’ubushobozi bwa buri mwana. Ikiraro gihita cyoroha ni icyo kubajyana kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, kuba rero kiriya kigo kibigisha ubu gikurikiza integanyanyigisho ya Leta kandi inahemba abarimu bahigisha nabasaba kugira icyizere ko mu bufatanye Leta isanzwe ifitanye n’ibigo nka biriya n’ubundi tuzakomeza gutekereza igikwiriye gukurikiraho kuko icyo twifuza n’uko bariya bana badasubira inyuma.''

Kugeza ubu abana bagera kuri 72 ni bo barererwa muri ikigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara ishami rya Gikondo.

BUTARE Léonard




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura