AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Kristalina Georgieva uyobora IMF – Soma inkuru...
  • Mu 2023 u Rwanda rwasuwe na ba mukerarugendo barenga Miliyoni imwe – Soma inkuru...

Abantu 113 barimo umuhanzi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe Oct, 10 2021 17:36 PM | 44,966 Views



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ukwakira, Polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro yafashe abantu 113 bari mu bikorwa bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

78 bafatiwe mu nyubako y’umuturage (Apartment) iri mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, bakaba bavuga ko barimo gukora amashusho y’indirimbo y’umuhanzi Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwe.

Abandi 35 bafatiwe mu kabari kazwi ku izina rya Plan B gaherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Niboyi, Akagari ka Nyakabanda.

Kuri iki cyumweru ubwo berekwaga itangazamakuru aho bari bari muri sitade ya IPRC Kigali, bamwe muri bo bemeye amakosa bakoze bayasabira imbabazi.

Uwitwa Hamisi yavuze ko akora akazi ko kurinda abahanzi bo mu nzu itunganya imiziki (Rocky Entertainment), ko Polisi yabafatiye mu nzu y’umuturage mu Kabeza mu Murenge wa Kanombe ubwo yari arinze umuhanzi uzwi ku izina rya Papa Cyangwe.

Yagize ati ‘‘Papa Cyangwe yari yazanye abantu benshi barimo gukora amashusho y’indirimbo  ye, byageze saa saba z’ijoro tubona abapolisi batugezeho baradufata. Turemera amakosa twakoze kuko ibyo twarimo twari twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi nta n’uburenganzira twari twabanje gusaba.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagarutse ku bantu barenga ku mabwiriza nkana ndetse harimo n’abiha uburenganzira bwo gufungura utubari batabifitiye uburenganzira.

Yagize ati ‘‘Bariya bantu harimo 78 bafashwe mu gicuku bari mu nyubako y’umuturage Alexamdria Villa Apartment iri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Nyiri iyi nzu yari yarashyizemo akabari kandi nta burenganzira yahawe nk’uko bigenda  ku bandi bose. Andi makosa bakoze ni uko bumvise abapolisi baje bakingiranira muri ako kabari gafunganye kadakwiye kwakira abantu 78, byatumye abapolisi baharara.”

Yakomeje avuga ko abandi bantu 35 bafatiwe mu kabari ko mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro, nabo bakaba bafatiwe mu kabari kitwa Plan B kadafite ibyangombwa byo gukora ndetse bari banarengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo.

CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeza gukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego kugira hagenzurwe abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ati ‘‘Hari abantu bakunze kurenga ku mabwiriza yasohotse yo kwirinda COVID-19, ntabwo byemewe turakomeza gukora ubugenzuzi dufatanije n’inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali. Abantu bose bakomeza kurenga ku mabwiriza bazafatwa babihanirwe.”

Yakanguriye abantu kwirinda kutadohoka, bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi biri mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi baturarwanda.

Ahafatiwe bariya bantu bose ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahafunze mu gihe cy’amezi atatu, ndetse beneho bacibwa amande. Bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse banacibwa amande.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage