AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abantu 200 bo muri Burera bigiye ku murimo bahawe Impamyabumenyi

Yanditswe May, 06 2022 13:53 PM | 77,297 Views



Abantu 200 bigiye ku murimo imyuga yo gusudira, kubaza ndetse n'amashanyarazi bo mu Karere ka Burera bashyikirijwe Impamyabumenyi nyuma y'ukwezi bagenzurwa ko ibyo bari basanzwe bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi babikora kinyamwuga byujuje ubuziranenge.

Ni gahunda abarangije bishimiye cyane bagahamya ko bigiye kubafasha gukora ari abizerwa ahantu hatandukanye.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyingiro mu Rwanda Rwanda, ni cyo cyafatanije na Sendika y'Abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n'ubukorikori STECOMA gufasha aba bantu kunoza imyuga yabo no kubaha Impamyabumenyi yemeza ko koko ibyo bakora bifite ireme bakaba bayereka uwo ari we wese ko babibizi neza atari ugushakisha.

Germaine Mudahogora ushinzwe gahunda ya Igira ku murimo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyingiro, avuga ko igihugu kinjiye muri iyi gahunda kugira ngo gihe umurongo unoze iyi myuga.

Sendika y'Abakozi bakora mu bwubatsi, ububaji n'ubukorikori mu Rwanda ivugako bishimira ko iyi gahunda iha abanyamuryango bayo agaciro.

Bamwe mu barangije bashima cyane iki gikorwa, bakavuga ko noneho bamaze kuba abizerwa mu kazi kabo ibizatuma bakabona ku bwinshi bakiteza imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyiligira Marie Chantal avuga ko nk'ubuyobozi izi ari imbaraga zindi bungutse.

Muri aba 200, abagera ku100 bize ubusideri, 50 biga iby'amashanyarazi naho abandi 50 biga ububaji, muri bo 41 ni ab'igitsina gore.

Kuva mu mwaka wa 2015 iyi gahunda itangiye abantu basaga ibihumbi 36 mu gihugu hose ni bo bamaze kurangiza muri iyi gahunda aho Intara y'Amajyaruguru yonyine ifitemo abasaga gato ibihumbi 3000.


Uwimana Emmanuel



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama