Yanditswe Apr, 14 2022 09:31 AM | 19,195 Views
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu bane bakekwaho kwiba ibikoresho by’ubwubatsi bw’iminara y’itumanaho n’ibikoreshwa mu gukwirakwiza amazi byose bipima ibiro 560.
Ibikoresho byibwe bikaba ari ibyifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho bifite agaciro ka miliyoni 11.5, hanafashwe kandi n’ibikoresho byifashishwa mu gukora amazi na byo bifite agaciro kabarirwa muri za miliyoni, byibwe mu iduka riherereye mu Izindiro, mu Murenge wa Kimironko.
Abafashwe barimo n’umukozi warindaga ikigo cyubaka iminara cyitwa Only Infra-Construction &Trading Company Rwanda Ltd. Uyu musekirite bikekwa ko yibaga ibi bikoresho akabigurisha undi na we wabaga wahawe amafaranga na mugenzi we usanzwe ucuruza ibyuma byakoreshejwe.
Umuyobozi w’ikigo cya Guardsmark security company cyakoreshaga umusekirite ukekwa kugira uruhare muri ubu bujura, asanga ibi bikwiye kubera n’abandi isomo, ibigo bicunga umutekano bikajya biba maso kandi bigakorana n’izindi nzego kugira ngo umukozi ufatiwe mu byaha abihanirwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera asaba abafite inshingano zo kurinda iby’abandi kubikora neza aho kuba intandaro yo guhungabanya umutekanio wabyo.
Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kiva ku mwaka 1 kugera kuri 2, ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri, gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ibi bihano bishobora kwikuba 2 bitewe n’uwabikoze, aho yabikoreye n’uburyo yabikozemo.
MBABAZI Dorothy
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
30 minutes
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru