Yanditswe May, 18 2020 10:06 AM | 22,570 Views
Prof Nkusi Laurent wari
umuhanga mu ndimi, akaba yarakoze imirimo inyuranye, harimo kuba umwe mu bagize
Guverinoma ndetse n'umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko yitabye Imana mu mu
rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa
Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020 ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Prof
Nkusi Laurent wakoze imirimo itandukanye yaba ijyanye n’uburezi ndetse na politiki.
Ni inkuru yababaje cyane abantu batandukanye bari bamuzi, baba abo bakoranye ndetse n’abo babanye ahantu hatandukanye. Ku rubuga rwa Twitter bacishijeho ubutumwa bunyuranye.
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yagize ati “Prof Laurent Nkusi wigeze kuba Umusenateri na Minisitiri yitabye Imana! Mbega inkuru mbi! Igihugu kibuze umugabo w'umunyabwenge kandi w'inyangamugayo. Honorable, Imana ikwakire mu ntore zayo, uruhukire mu mahoro.”
Na ho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yagize ati “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Prof. Laurent NKUSI wahoze ari Minisitiri akaba na Senateri. Imana Ishobora byose imwakire kandi ihumurize umuryango we muri ibi bihe bitoroshye.”
Makuza Bernard wayoboye Sena y’u Rwanda igihe Prof Nkusi yari Umusenateri, yagize ati “Nihanganishije umuryango wa Prof.NKUSI Laurent.Tubuze umugabo w'Inyagamugayo,Umunyakuri,Umunyabwenge,Umuhanga kandi wicisha bugufi(humble),ushyira mu gaciro.IMANA imwakire, arukire mu mahoro.”
Na ho Dr Emile Rwamasirabo wakoranye na Nyakwigendera yagize ati “Birababaje kumva ko Prof. Laurent Nkusi yitabye Imana. Yari umwe mu bahanga ba mbere mu bijyanye n’indimi n’ubumenyamuntu mu Rwanda. Tuzahora tumwibukira ku uruhare yagize mu kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aruhukire mu mahoro.
Prof Nkusi Laurent yari muntu ki?
Prof Nkusi yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, hari tariki 20 Werurwe 1950. Amashuri yisumbuye yayigiye muri Koleji ya Kristu Umwami i Nyanza na ho Kaminuza ayigira muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Prof Nkusi yari umwe mu bahanga mu ndimi mu Rwanda, akaba yari afite impamyabushobozi y’ikirenga mu ndimi n’ubumenyamuntu.
Afite imyaka 26 gusa yatangiye kwigisha mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, icyo gihe hari mu mwaka wa 1976. Uretse kwigisha, muri iyo kaminuza yanayoboye amashami atandukanye harimo n’Ishuri ry’Itangazamakuru. Akaba yaravuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2000.
Kuva mu 2000 kugeza muri 2003, Prof Nkusi Laurent yinjiye muri Guverinoma y’u Rwanda nka Minisitiri w’ubutaka, gutuza abantu no kubungabunga ibidukikije.
Uyu mwanya awuvuyeho, guhera muri 2003 yagizwe Minisitiri ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe. Akaba yarayoboye iyo minisiteri mu gihe cy’imyaka 5.
Muri 2009, Prof Nkusi Laurent yasubiye mu rwego rw’uburezi, aho yagizwe Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ry'Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n'Uburezi rya Kibungo, umwanya yavuyeho muri 2011.
Guhera muri 2011. Prof Nkusi, yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza zigenga, aho yasoje manda ye muri 2019.
Nkusi Laurent yari anasanzwe ari umwe bagize akanama ngishwanama k’ishuri rya Riviera High School.
Jean-Claude NDAYISHIMYE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru