Yanditswe Feb, 12 2018 18:42 PM | 6,751 Views
Abanyarwanda baba hanze bashobora kuzajya bahabwa serivisi
z'irangamimerere muri za ambasade z'u Rwanda mu bihugu batuyemo. Ibi ni bimwe
mu bikubiye mu mushinga w'itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n0 14/2008
ryo kuwa 04/06/2008 rigena iyadika ry'abaturage n'itangwa ry'ikarita
ndangamuntu ku banyarwanda wasuzumwe n'abadepite bagize komisiyo ya politiki,
uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu.
Umushinga w'itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko n0 14/2008 ryo
kuwa 04/06/2008 rigena iyandika ry'abaturage n'itangwa ry'ikarita ndangamuntu
ku banyarwanda wasuzumwe n'abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire
n'ubwuzuzanye bwabagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu.
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka avuga ko igishya kiri muri uyu mushinga w'itegeko ari uko serivisi z'irangamimerere zigiye kujya zitangirwa muri za ambasade ku banyarwanda baba hanze. Ati, "Igishya kirimo ni uko noneho ubu abanyarwanda baba hanze abo dukunze kwita abo muri diaspora ni uko noneho ambasade zabo ubu noneho zishobora kubaha iyo servisi. Ari ushaka gufata indangamuntu cyangwa kwiyandikisha akaba yajya kuri ambasade."
Ku rundi ruhande uyu mushinga unateganya ibihano ku bantu batagendana ikarita ndangamuntu. Aha minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka yemeza ko abanyarwanda bakwiye kumva ko gutunga indangamuntu no kuyigendana ari itegeko.Yagize ati, "Ingaruka zirahari. Iyo utandikishije umwana wawe burya uba umurenganyije. Icya mbere uba umuvukije uburenganzira bwe nk'umunyarwanda kwandikwa akaba ari no mu bitabo. Icya kabiri uba unahemukiye leta cyangwa abanyarwanda muri rusange kuko ntabwo byakoroha gukora igenamigambi udafite imibare y'abantu, ari uwavutse ariko noneho n'uwapfuye.
Uyu mushinga w'itegeko uteganya ihazabu y'ibihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda ku muntu wese utubahiriza inshingano zo kwandika abaturage bavuka cyangwa abapfa, ndetse no ku muturage udatunga cyangwa ngo agendane ikarita ndangamuntu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru
Bobo
ABAKORA MURI IZI SERVICE BOROSHYE SERVICE MUBYINDANGAMIMERERE HARIMO KWANDIKISHA ABANA MUTUEL NO GUSHYINGIRWA HARABAGORA UGASIRAGIRA UKAGERA AHO AMATIKE ASHIRA UKABIVAMO . Feb 13, 2018
Hagumimana Ghadi
Yewe sinibasiye abigitsina gore, ariko abagore benshi ntibaha agaciro indangamuntu, ndasabako mbere yo gushyira mubikorwa iri tegeko bisaba ingufu zo kubisobanurira abatuge Jul 14, 2018
Hagumimana Ghadi
Yewe sinibasiye abigitsina gore, ariko abagore benshi ntibaha agaciro indangamuntu, ndasabako mbere yo gushyira mubikorwa iri tegeko bisaba ingufu zo kubisobanurira abatuge Jul 14, 2018