Yanditswe Mar, 06 2021 08:53 AM | 131,832 Views
Hirya no hino mu turere tugize u Rwanda, abaturage bakingiwe
ku ikubitiro icyorezo cya COVID19 bishimiye iki gikorwa bakigaragaza nk’igihamya cy’ uko Guverinoma y’u Rwanda ishyira
abaturage ku isonga.
Ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi abakingiwe COVID-19 bashmiye Leta y’u Rwanda uburyo isaranganya ibyiza by’Igihugu nta guheza.
Abandi bishimiye kugingirwa ku ikubitiro icyorezo cya COVID19 ni abatuye mu Murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru. Abatuye aka gace kigizweho ingaruka n’ ibitero bya FLN, bashimiye Leta y’ u Rwanda uburyo ishyira umuturage ku isonga.
Mu mu duce abanyamakuru ba RBA bagezemo mu ntara zose z’igihugu, abaturage bagaragaje ko gukingirwa covid-19 bitababuza gukomeza kwirinda iki cyorezo.
Igikorwa cyo gukingira COVID19 kibaye hasigaye iminsi 9 ngo huzure umwaka umurwayi wa mbere w’iki cyorezo agaragaye mu Rwanda.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 75,056 ari bo bakingiwe mu gihugu cyose kuri uyu wa Gatanu.
Bienvenue Redemptus
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru