AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC

Yanditswe Aug, 09 2022 19:08 PM | 103,838 Views



Abanya-Kenya baba mu Rwanda bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu, aho basabye uzatorwa kuzarushaho guharanira iterambere ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Byari ibyishimo ku banyakenya baba mu Rwanda ubwo kuri uyu wa kabiri bari bamaze guhitamo uwo bifuza ko azayobora igihugu cyabo, mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.

Jackie Lumbasi yagize ati "Icyifuzo cyanjye ni uko uwo twatoye azadukorera akazi keza agakorera neza abanya Kenya. Njye nk’Umunyamuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndifuza ko uzatsinda azakomeze ubu bumwe bw’Umuryango wacu. Uzaza ari umushyitsi yakirwe neza."

David ANJICHI Maganga we yagize ati "Ndifuza ko yibanda kuri uyu muryango akomeze kuzana ituze kuko nkatwe tuba kure y’iwacu, bituma nta tandukaniro kugira umuyobozi ufatanya n’abandi bayobozi bo mu karere kuko uburyo bafatanya n’ingenzi."

Uhagarariye by’agateganyo Ambasade ya Kenya mu Rwanda, Ambasaderi Philip Mundia Githiora asanga Kenya n’u Rwanda ari nk’abavandimwe basangiye byinshi.

"Kenya n’u Rwanda navuga ko ari abavandimwe bitewe n'uko umubano wacu mu bubanyi n’amahanga watangiye kera, ibihugu byacu byombi bikibona ubwigenge ndetse ugenda ukura ugira imbaraga, dukomeje kuwuteza imbere mu nyungu z’abaturage bibihugu byacu byombi dufitanye ubuvandimwe rwose hagati y’u Rwanda na Kenya."

I Kigali, abasaga igihumbi nibo bari bategerejwe kuhatorera ku bihumbi 10 by’abanya Kenya baba mu Rwanda.

Ibiro by’itora byo mu Rwanda ni ibya 3 nyuma ya Doha muri Qatar na Kampala muri Uganda, mu kugira umubare munini w’abatora.


Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama