Yanditswe Dec, 05 2022 18:06 PM | 192,915 Views
Abanya-Somalia baravuga ko kwigira ku Rwanda uburyo
rwateje imbere ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye, ari amahitamo meza mu
iterambere ry'igihugu cyabo.
Itsinda ry'abanya Somalia 11 baturutse muri Minisiteri y'itumanaho n'ikoranabuhanga na Minisiteri ishinzwe igenamigambi n'ishoramari bari mu Rwanda mu rugendo shuri, rugamije kureba ibikorwa by'ikoranabuhanga bigira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Umujyanama mu biro bya Minisitiri muri
Minisiteri y'itumanaho n'ikoranabuhanga, Abdiaziz Mohamed Shire avuga ko uru
rugendo ari ingirakamaro.
"Turi hano mu rwego rwo kureba
ibyiza byagezweho mu rwego rw'ikoranabuhanga kugira ngo twigire kuri ubwo
bunararibonye, tuzasura inzego zitandukanye zifite aho zihuriye
n'ikoranabuhanga kugira ngo tugire ibyo dusangira."
Umuyobozi ushinzwe imari mu kigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo"Rwanda Cooperation Initiative" Makuza Freddy avuga ko uru rugendo rw'abanya Somalia rufite inyungu ku mpande zombi.
Ikigo cy'Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cyagize uruhare mu gutegura uru rugendo rushuri rw'Abanya Somalia mu Rwanda kubera ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, muri uru rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.
70% by'Abanya Somalia ni urubyiruko, abari muri uru
rugendo bavuga ko gushyira imbaraga mu guteza imbere uru rwego
rw'ikoranabuhanga ari amahitamo meza.
Byinshi kuri Dr Ngabonziza wavumbuye ubwoko bushya bw'igituntu
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Abahinga mu cyanya cya Nasho bahangayikishijwe n’ikibazo cy'imvubu zibonera
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga Kongo ubwayo ariyo ikwiye gukemura ibibazo ifite
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bwo kwemera icyaha basabye bagenzi babo kub ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Muhanga bemeye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo muri Gaken ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Umuryango mpuzamahanga wongeye gusabwa kurwanya imvugo zimakaza urwango
Jan 27, 2023
Soma inkuru