Yanditswe Dec, 09 2019 10:20 AM | 949 Views
Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda harabera umuhango wo gutanga ibihembo bihabwa indashyikirwa mu kurwanya ruswa. Ni ibihembo bizwi nka Anti-Corruption Excellence Award, bikaba bitegurwa n’Igihugu cya Qatar gifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha (UNODC).
Ikinyamakuru Gulf Times cyo muri Qatar, kivuga ko muri uyu muhango abanyacyubahiro banyuranye bitabira uyu muhango barimo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Amir Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida wa Namibia Hage Geingob, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, Perezida wa FIFA Gianni Infantino, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J Mohamed n’abandi banyacyubahiro.
Kuba ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda, biri mu rwego rwo kuzirikana uruhare rwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kubera imbaraga zikomeye yashyize mu kurwanya ruswa, zirimo gushyiraho amategeko agamije guhana iki cyaha.
Muri ibi bihembo harimo igihabwa uwageze ku bikorwa by’indashyikirwa, abahanze udushya, abarimu n’abashakashatsi n’urubyiruko.
Ni ku nshuro ya 4 ibi
bihembo bigiye gutangwa, umwaka ushize bikaba byarabereye muri Malaysia.
Jean Claude NDAYISHIMYE
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru