Yanditswe Jun, 18 2019 18:37 PM | 15,033 Views
Ibi yabivugiye mu nama ku iterambere ry’isi yatangiye kuri uyu wa 2 mu Bubiligi.
Ni inama y’iminsi 2 yateguwe n’umuryango w’ubumwe bw’I Bulayi irimo gusuzuma uko hashyirwaho ingamba zihamye zigamije gukemura ikibazo cy'ubusumbane ku isi hatagize uhezwa cyangwa ngo asigare inyuma. Yitabiriwe n’abayobozi barimo abakuru b’ibihugu n'abafatanyabikorwa bo mu miryango mpuzamahanga.
Mu ijambo rye, Perezida wa repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko ikusanyabukungu ari umusemburo w'iterambere ryakubakirwaho mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye ribereye bose by'umwihariko mu gihe abanyafurika baba bashyize hamwe.
Kagame yagize ati "mu gihe turimo kwitegura inama mpuzamahanaga ku kwesa intego z’iterambere rirambye mu kwezi kwa 9,umuryango wa Afrika yunze ubumwe ndetse n’umuryango w’abibumbye dukomeje gukorana bya hafi mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryazo ndetse no gutanga umusaruro".Umukuru w'igihugu yongeyeho ko ibi byose byakunda aruko urwego rw'inganda rwaba rwatejwe imbere.
Yagize ati "ibi kandi ni mu gihe urwego rw’inganda rukeneye gushyirwamo imbaraga zihariye, ndetse n’ibindi
bibazo bitandukanye bigaragara ku mugabane wacu. Afurika yatangiye kumenya
guhuriza hamwe nk'umugabane, igaharanira inyungu zayo kandi tukabikora
dusenyera k'umugozi umwe,kimwe mu bimenyetso nuko duherutse kongerera amahirwe y’iterambere
ry' abaturage bacu dushyiraho isoko rusange rya afurika, iri soko tuzarishyiraho ku mugaragaro ejobundi mu nama
y’umuryango wa afurika yunze ubumwe izabera muri Niger.
Muri iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bakuru
b’ibihugu barimo Macky Sall wa Senegal unakuriye umugambi w’ubufatanye bwa
Afrika, NEPAD, waraye agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Harimo kandi Perezida Jorge Carlos Fonseca wa cap
vert ndetse na perezida wa komisiyo y'umuryango w'ubumwe bw'iburayi Jean Claude
Junker, wavuze ko igihe kigeze ngo umugabane w'Uburayi ukorane n'indi migabane
nk'abafatanyabikorwa aho gutanga amabwiriza yuko ibindi bihugu bigomba kubaho. Perezida wa repubulika Paul Kagame avuga ko nubwo ibihugu n'imiryango
mpuzamahanga bigomba gukorana muri rugendo rwo guca ubusumbane mu bukungu, bidakuraho
inshingano z' ibihugu kubukuraho mu baturage babyo.
Iyi nama ngarukamwaka ku iterambere ry’isi yitabiriwe n'abasaga 8000
baturutse mu bihugu bisaga 140, ikaba ibaye amezi 3 mbere yuko inteko rusange y' umuryango
w'abibumbye iterana ikazasuzumira hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry'intego
z'iterambere rirambye rigeze .
Usibye iyi nama kandi wari umwanya ku muryango w'abanyarwanda batuye
mu bubiligi n'ahandi i Burayi bahuriye I Bruxelles ngo bagaragarize umukuru
w’igihugu Paul Kagame ko bamushyigikiye ku ruhare rwe mu iteramber ry'igihugu
ndetse na afurika muri rusange. INKURU: EDDY SABITI
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru