AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abanyafurika bashyize hamwe, ubusumbane mu iterambera bwashira -President Kagame

Yanditswe Jun, 18 2019 18:37 PM | 15,033 Views



Ibi yabivugiye mu nama  ku iterambere ry’isi yatangiye kuri uyu wa 2 mu Bubiligi.

Ni inama y’iminsi 2 yateguwe n’umuryango w’ubumwe bw’I Bulayi irimo gusuzuma uko hashyirwaho ingamba zihamye zigamije gukemura ikibazo cy'ubusumbane ku isi hatagize uhezwa cyangwa ngo asigare inyuma. Yitabiriwe n’abayobozi barimo abakuru b’ibihugu n'abafatanyabikorwa bo mu miryango mpuzamahanga. 

Mu ijambo rye, Perezida wa repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko ikusanyabukungu ari umusemburo w'iterambere ryakubakirwaho mu kugera ku ntego z'iterambere rirambye ribereye bose by'umwihariko mu gihe abanyafurika baba bashyize hamwe.

Kagame yagize ati "mu gihe turimo kwitegura inama mpuzamahanaga ku kwesa intego z’iterambere rirambye mu kwezi kwa 9,umuryango wa Afrika yunze ubumwe ndetse n’umuryango w’abibumbye dukomeje gukorana bya hafi mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryazo ndetse no gutanga umusaruro". 

Umukuru w'igihugu yongeyeho ko ibi byose byakunda aruko urwego rw'inganda rwaba rwatejwe imbere.

Yagize ati "ibi kandi ni mu gihe urwego rw’inganda rukeneye gushyirwamo imbaraga zihariye, ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye bigaragara ku mugabane wacu. Afurika yatangiye kumenya guhuriza hamwe nk'umugabane, igaharanira inyungu zayo kandi tukabikora dusenyera k'umugozi umwe,kimwe mu bimenyetso nuko duherutse kongerera amahirwe y’iterambere ry' abaturage bacu dushyiraho isoko rusange rya afurika, iri soko  tuzarishyiraho ku mugaragaro ejobundi mu nama y’umuryango wa afurika yunze ubumwe izabera muri Niger.

Muri iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Macky Sall wa Senegal unakuriye umugambi w’ubufatanye bwa Afrika, NEPAD, waraye agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame. Harimo  kandi Perezida Jorge Carlos Fonseca wa cap vert ndetse na perezida wa komisiyo y'umuryango w'ubumwe bw'iburayi Jean Claude Junker, wavuze ko igihe kigeze ngo umugabane w'Uburayi ukorane n'indi migabane nk'abafatanyabikorwa 

aho gutanga amabwiriza yuko ibindi bihugu bigomba kubaho. 

Perezida wa repubulika Paul Kagame avuga ko nubwo ibihugu n'imiryango mpuzamahanga bigomba gukorana muri rugendo rwo guca ubusumbane mu bukungu, bidakuraho inshingano z' ibihugu kubukuraho mu baturage babyo.

Yagize ati "umukoro wo gukuraho ubusumbane ni inshingano za mbere kuri buri gihugu gusa muri iyi si ya none y'ikusanyabukungu ni ngombwa ko ibihugu biri mu  nzira y'amajyambere bifata iya mbere mu gushyiraho gahunda ibikwiriye mu rugendo rw'iterambere no kuzamura imibereho myiza y'abaturage babyo, ibyo ntabwo biza gukorwa n'abafatanyabikorwa bo hanze, gusa ibyo byose bigomba guhera ku gushyiraho politiki ishyira inyungu z' umurage imbere ya byose kandi ntawe iheza. Ibi bigatuma umuturage agira ijambo mu iterambere rimukorerwa ndetse no kongerara abaturage ubushobozi ndetse  na leta ikorera abaturage".

Iyi nama ngarukamwaka ku iterambere ry’isi yitabiriwe n'abasaga 8000 baturutse mu bihugu bisaga 140, ikaba ibaye amezi  3 mbere yuko inteko rusange y' umuryango w'abibumbye iterana ikazasuzumira hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye rigeze .

Usibye iyi nama kandi wari umwanya ku muryango w'abanyarwanda batuye mu bubiligi n'ahandi i Burayi bahuriye I Bruxelles ngo bagaragarize umukuru w’igihugu Paul Kagame ko bamushyigikiye ku ruhare rwe mu iteramber ry'igihugu ndetse na afurika muri rusange.


INKURU: EDDY SABITI 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama