AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyamahanga bamurika ibikorwa byabo baravuga ko biteguye no gushora imari mu Rwanda

Yanditswe Aug, 04 2022 15:15 PM | 72,042 Views



Abanyamahanga bamurika ibikorwa byabo mu imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali, baravuga ko biteguye no gushora imari yabo mu Rwanda bitewe n'umutekano bizeye mu gihugu. 

Ibi abanyamahanga babivuze ubwo i Gikondo ku nshuro ya 25 hatangizwaga imurikagurisha mpuzamahanga.

Ni imurikagurisha mpuzamahanga rifite umwihariko wo kuba ryaritabiriwe n'abamurika benshi kuko bageze kuri 480, bikaba byitezwe ko rizasoza abamurika bamaze kurenga 500, ni mu gihe ubusanzwe abamurikaga ibicuruzwa byabo babaga bagera kuri 420.

Abitabiriye iri murikagurisha bavuga ko rifite umwihariko ugereranyije n'imyaka 2 ishize.

Umunya Denmark, Graham Howe waje mu Rwanda kumurika amatara akoresha imirasire y'izuba, avuga ko uruganda ahagarariye rwifuza gufungura ishami ryarwo mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru w'urugaga rw'ibikorera mu Rwanda, Robert Bafakulera avuga ko harimo gutekerezwa uburyo bwo kuvugurura imitegurire y'imurikagurisha mpuzamahanga.

Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda, Dr Jean-Chrysostome Ngabitsinze we avuga ko imurikagurisha rigira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi no kubaka icyizere cy'ishoramari ry'ejo hazaza ku baryitabira.

Urugaga rw'ibikorera ruvuga ko imurikagurisha mpuzamahanga ryitabirwa n'abantu bari hagati y'ibihumbi 8 na 10 ku munsi mu minsi y'impera z'icyumweru ho iyi mibare ngo irarenga. 

Ni imurikagurisha ryatangiye 26 z'ukwezi gushize rikazasoza tariki 16 z'uku kwezi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage