AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Abanyamakuru barasabwa konoza Ikinyarwanda bakoresha mu kazi kabo

Yanditswe Aug, 26 2019 11:13 AM | 12,153 Views



Abakurikirana ibiganiro n'inyandiko zinyura mu bitangazamakuru byo mu Rwanda basanga hakwiye kunozwa imikoreshereze y'ururimi rw'Ikinyarwanda haba ku banyamakuru n’abo baha ijambo. Bagasaba ko abafite mu nshingano guteza imbere uru rurimi bafata ingamba hakiri kare.

Abakunze gusoma no gukurikira itangazamakuru ryo mu Rwanda basanga kuvanga inzimi no gukoresha ururimi rw'Ikinyarwanda ku buryo butanoze, bigenda bifata indi ntera, bakifuza ko hari icyakorwa ngo urwo rurimi rutazatakaza umwimerere warwo.

Bihoyiki Jean Baptiste yagize ati ''Ikibazo ngira mu ruruimi rukoreshwa mu itangazamakuru ni ukuntu abanyamakuru na bo basigaye bica Ikinyarwanda. Ukumva aravuze ngo aho ushobora gusanga igicuruzwa runaka, ukumva aravuze ngo ''hafi na ''Urugero ''hafi na BK'' kandi yagombye kuvuga ''hafi ya BK'', ikindi ukumva baravuze ngo ni umuhanzi guturuka ibunaka kandi yagombye kuvuga uturutse ibunaka.''

Nzayisaba Media ati ''Ahubwo nk'abanyamakuru mwajya muvuga Ikinyarwanda mu gihe cyo kuvuga Ikinyarwanda mukakivuga cyonyine, mu gihe cyo kuvuga izindi ndimi mukazivuga.''

Nzabamwira Joseph we asanga hari ibibazo biri mu myandikire ndetse no mu mivugire, akifuza ko abantu bahugukira gukoresha Ikinyarwanda kinoze.

Yagize ati "Ururimi rw'Ikinyarwanda rusa n'ururimo gukendera, njya nsoma ku mbuga nkoranyambaga, ugasanga aho umuntu yakwanditse ''C''ugasanga yanditse X, ugasanga amagambo yose yayanditse nta nyajwi zirimo, akayandika mu mpine, akarinda arangiza interuro. Mu mvugo ugasanga afashe imbwirwaruhame kandi ari umuyobozi, akarangiza iyo mbwirwaruhame avangamo izindi ndimi. Niba ari umuyobozi se ubwo abandi bo bizagenda bite?''

Abanyamakuru, na bo banenga imikoreshereze y'Ikinyarwanda mu itangazamakuru kuri bamwe muri bagenzi babo. Mu isesengura ryabo bagaragaza icyateye iyo mikoreshereze inengwa ariko bakerekana ibikwiye kwitabwaho.

Dukuzumuremyi Joseph yagize ati ''Ushobora kuba ufite umunyamakuru uturuka mu gace runaka, afite uburyo bakivuga, ugasanga arategwa n'uburyo bacyandika. IKindi na none uburyo cyigishwamo bwagiye bugabanuka. Uko twigaga kera cyari Ikinyarwanda gusa, ariko ubu guhera mu bana bo hasi biga n'izindi ndimi z'amahanga. Duturuka mu miryango kandi tukabwira abantu, iyo ubwira abantu ubutumwa bwumvikana ubwira abantu, akenshi ntuvunika ujya gushaka uko buraba busa, cyane ko nta n'ibihano bivuga ngo niba nacyishe ndahanwa.''

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine we agita ati  ''Hakwiriwe amahugurwa yo kugira ngo abantu banamenye inshingano z'umunyamakuru n'ibyo akwiye kwigisha. Ikindi abafite mu nshingano ururimi n'umuco bakabishyiramo imbaraga kuko iyo hari uvuze Ikinyarwanda nabi ntabwo tubona ko hari inzego zahaguruste ngo zihagarare kuri icyo kinyarwanda. Ikindi abantu bakwiye gufashwa kureka ubukoroni mu mitekerereze kuko hari abavanga izo ndimi atari uko babiyobewe ahubwo ari ikimeze nk'ubusirimu.''

Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco na yo ngo ifite ingamba zo gukomeza kwegera ibyiciro by'abakoresha Ikinyarwanda. Nsanzabaganwa Modeste, ashinzwe indimi muri iyo nteko.

Yagize ati ''Twahereye cyane cyane ku bakiri bato, cyane cyane mu mashuri, dukorana na minisiteri ishinzwe uburezi, abandi duhura na bo ni abanyamakuru mu rwego rwo guhugurana mu mivugire no mu myandikire y'Ikinyarwanda. Tumaze guhura na bo inshuro 3 n'ubwo tutaragera ku rwego rushimishije. Abandi twahuye na bo ni abahanzi.''

Mu biganiro akunze kugirana n'inzego zinyuranye, cyane cyane urubyiruko no mu nama y'igihugu y'umushyikirano, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame akunze kunenga imikoreshereze y'Ikinyarwanda, haba mu mvugo zisanzwe n'izikoreshwa mu itangazamakuru.

Inama y'igihugu y'itangazamakuru na yo ivuga ko yiyemeje ko izakomeza guhugura abanyamkuru mu mikoreshereze n’imivugire y’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Inkuru mu mashusho


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu