AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyamakuru baravuga ko hari ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga byimana amakuru

Yanditswe Sep, 28 2019 13:35 PM | 15,579 Views



Abanyamakuru banyuranye baravuga ko hari ibigo byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga bikunze kwimana amakuru bikagera aho bitabaza izindi nzego zirimo n'Urwego rw'Umuvunyi bakabona guhabwa amakuru, gusa nanone hari abandi banyamakuru bafashe umwuga wabo nk'igikoresho cyo gutera ubwoba.

Kuva mwaka wa 2013 hagiyeho itegeko ryerekeye kubona amakuru, ingingo yaryo ya 3 iteganya ko kubona amakuru ari uburenganzira bwa buri muntu.

Itangazamakuru rikunze gukenera amakuru mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta n'izigenga ariko hari aho bamwe mu bakora uyu mwuga bagirwa no guhabwa amakuru hamwe na hamwe akitwa ko ari ibanga mu gihe abandi batizwa igihe kirekire kuyahabwa kugeza biyambaje izindi nzego.

N'ubwo bamwe mu banyamakuru batinzwa kuyahabwa, ngo hari n'abitwaza umwuga wabo igikoresho cy'iterabwoba haba mu buyobozi cyangwa undi wese bashaka gukoraho inkuru, ibi na byo bikaba ari ukubura ubunyamwuga nk'uko abanyamakuru babivuga.

Zimwe mu mbogamizi zikizitira ihame ryo kubona amakuru, ni uko hari abayobozi b'ibigo bimwe badaha uburenganzira abandi bakozi ngo batange amakuru.

Gusa ku rundi ruhande ariko ngo abanyamakuru bakwiye kujya banifashisha imbuga z'ibyo bigo kugira ngo babone amakuru n'ubwo hari abanenga ko inyinshi zibaho amakuru amaze iminsi myinshi cyane.

Bamwe mu bayobozi mu nzego zinyuranye  bavuga ko abanyamakuru ubwabo bakwiye gukora ubushakashatsi ku nkuru runaka.

Mu biganiro byahuje Urwego rw'Umuvunyi, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, inzego zihagarariye itangazamakuru, imiryango itari iya Leta n'abandi, bose bahuriza ku kuba itegeko ryerekeye kubona amakuru ritaramenyekana henshi ari ho Umuvunyi Mukuru wungirije Musangabatware Clement ahera avuga ko rigomba gusobanurirwa abo rireba n'ubwo bitabuza uwareze ku byo riteganya kuba yakurikiranwa.

N'ubwo hakiri imbogamizi zerekeye ku kubona amakuru aho hari inzego zigira amakuru ibanga nyamara amakuru agirwa ibanga ateganywa mu itegeko, ngo ntibibujije ko hari intambwe imaze guterwa kuko mu mwaka wa 2013 kubona amakuru byari ku gipimo cya 55.2%, mu mwaka wa 2018 iki gipimo cyageze kuri 70% nk'uko byemezwa n'inama Nkuru y'Itangazamakuru.

Inkuru mu mashusho


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage