AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Abanyamakuru baturutse hirya no hino ku Isi basuye ahantu nyaburanga mu Rwanda

Yanditswe Sep, 02 2019 14:29 PM | 7,317 Views



Abanyamakuru 35 baturutse hirya no hino ku isi bashima intera u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere ry’ubukerarugendo. Bakavuga ko na bo bagiye gufata iya mbere mu bitangazamakuru bakorera bakagaragaza isura y’u Rwanda kugira ngo ba mukerarugendo basura u Rwanda bakomeze kwiyongera.

Mu byiza nyaburanga bitatse u Rwanda aba banyamakuru  basuye birimo ingoro y’Umwami Mutara III Rudahingwa iri mu Karere ka Nyanza basobanurirwa amateka yayo ndetse basura na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibarizwamo urusobe rw’inyamaswa zirimo inkende z’ubwoko 13,ubwoko  bw’inyoni 310 zitaboneka ahandi ku isi ndetse banatembera ku kiraro cyo mu kirere “canopy walkway” kiri muri iyi parike ya Nyungwe iri kubuso bwa kare 1019.

Aba banyamakuru bashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere ubukerarugendo na bo bakaba biyemeje kurumenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu binyamakuru bakorera.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere buvuga ko bwateguye iki gikorwa cyo gutembereza aba banyamakuru mu bice bitandukanye by’igihugu bigaragaramo ibyiza nyaburanga mu rwego rwo kongera bamukerarugendo basura u Rwanda,doreko aba banyamakuru bakorera ibinyamakuru bikora inkuru zicukumbuye n’ubushakashatsi ku bukerarugendo.

RDB igaragaza ko umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo basaga miliyoni 1n’ibihumbi 700 ugereranije n’umwaka wa 2017 uyu mubare wazamutse ku kigero cya 8%.Aba banyamakuru 35 baturutse ku migabane yose y’Isi bakazamara iminsi 12  basura ibyiza nyaburanga bigaragra hirya no hino mu gihugu ndetse banasuye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.


Inkuru mu mashusho

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura