Yanditswe Sep, 02 2019 14:29 PM | 7,301 Views
Abanyamakuru 35 baturutse hirya no hino ku isi bashima intera u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere ry’ubukerarugendo. Bakavuga ko na bo bagiye gufata iya mbere mu bitangazamakuru bakorera bakagaragaza isura y’u Rwanda kugira ngo ba mukerarugendo basura u Rwanda bakomeze kwiyongera.
Mu byiza nyaburanga bitatse u Rwanda aba banyamakuru basuye birimo ingoro y’Umwami Mutara III Rudahingwa iri mu Karere ka Nyanza basobanurirwa amateka yayo ndetse basura na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibarizwamo urusobe rw’inyamaswa zirimo inkende z’ubwoko 13,ubwoko bw’inyoni 310 zitaboneka ahandi ku isi ndetse banatembera ku kiraro cyo mu kirere “canopy walkway” kiri muri iyi parike ya Nyungwe iri kubuso bwa kare 1019.
Aba banyamakuru bashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere ubukerarugendo na bo bakaba biyemeje kurumenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu binyamakuru bakorera.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere buvuga ko bwateguye iki gikorwa cyo
gutembereza aba banyamakuru mu bice bitandukanye by’igihugu bigaragaramo ibyiza
nyaburanga mu rwego rwo kongera bamukerarugendo basura u Rwanda,doreko aba
banyamakuru bakorera ibinyamakuru bikora inkuru zicukumbuye n’ubushakashatsi ku
bukerarugendo.
RDB igaragaza ko
umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo basaga miliyoni
1n’ibihumbi 700 ugereranije n’umwaka wa 2017 uyu mubare wazamutse ku kigero cya
8%.Aba banyamakuru 35 baturutse ku migabane yose y’Isi bakazamara iminsi 12 basura ibyiza nyaburanga bigaragra hirya no
hino mu gihugu ndetse banasuye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa
Kigali.
Mu rwego rwo kwifurizanya umwaka mushya muhire hagati y'abanyamakuru bakunzwe ba RBA
Jan 04, 2016
Soma inkuru