Yanditswe May, 05 2021 19:15 PM | 26,911 Views
Mu gihe hirya no hino mu
magereza yo mu Rwanda hakomeje kugaragara ubucucike bw'imfungwa n'abagororwa,
bamwe mu banyamategeko bigenga basanga kwirinda gufunga buri wese ucyekwaho
icyaha byagabanya ubukana bw'icyo kibazo kandi bitabangamiye ubutabera.
Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu muri raporo ya 2019/2020, yerekanye ko ubucucike mu magereza 12 yo hirya no hino mu gihugu yagenzuwe buri ku 136%.
Ivuga ko izi gereza zifungiyemo abasaga ibihumbi 66 kandi zifite ubushobozi bwo kwakira abasaga gato ibihumbi 48.
Impuzamiryango itanga ubufasha mu by'amategeko, Legal Aid Forum, ivuga ko uretse ubwiyongere bw'abakora ibyaha, ikibazo cy'ubucucike muri za gereza gifitanye isano no kuba abakekwaho ibyaha hafi ya bose bakurikiranwa bafunze.
Umukozi ushinzwe porogaramu muri iyi mpuzamiryango, Ibambe Jean Paul yagize ati “Ikigaragara ni uko koko abantu benshi ubona bakurikiranwaho ibyaha bafunze. Ubusesenguzi twakoze ni uko hari ibibazo bibiri, hari abantu batazi ko bafite uburenganzira bwo gusaba ko barekurwa by'agateganyo cyangwa se bagakurikiranwa badafunze, kandi umucamanza kugirango abiguhe akenshi ni uko uba wabisabye. Hanyuma rero n'ababizi hari igihe babisaba nabi cyangwa se ntibuzuze ibisabwa.”
Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n'akarengane, Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yagize ati “Inzego z'ubutabera nk'ubushinjacyaha kimwe n'inkiko si shyashya kuko zishyira imbere gufunga kandi ubusanzwe ihame ari uko ucyekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.”
“Njyewe kugeza uyu munsi birangora kumva ko umuntu yatanze ingwate kandi ifatika ugakomeza ukamufunga kandi ukamufungana n'umutungo we. Ubwo se ibyo bintu birumvikana, ntabwo nafata nk'umuntu ushinjwa iterabwoba ni urugero, uwishe umuntu cyangwa umuntu uhungabanya umutekano mu nzego z'igihugu ngo mvuge ngo nimumufungure! Mbese hari ibyaha bikomeye cyane ariko hari n'ibindi ureba ugasanga atari ngombwa.”
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo muri 2019 niryo riteganya ko, ukekwaho icyaha ashobora kurekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunze ariko kandi rikaba rinateganya ibyo agomba kubahiriza kugirango abyemererwe.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi ashimangira ko hari impamvu zikomeye zituma benshi batarekurwa ngo bakurikiranwe badafunze.
Ati “Ushobora kumurekura akajya hanze akaba yasibanganya ibimenyetso cyangwa akaba yashyira igitutu ku batangabuhamya. Ibi bibaho kenshi mu manza zimwe na zimwe aho urekura umuntu by’agateganyo ariko yajya hanze akagira ibyo akora bizana igitutu ku batangabuhamya."
Umuvugizi w’Inkiko, Harrisson Mutabazi we avuga ko n'ubwo mu mwaka wa 2019/2020 inkiko zarekuye by’agateganyo abagera kuri 283 bagakomeza gukurikiranwa badafunze, hari ibikinozwa kugirango abahabwa ubwo burenganzira n’ubutabera bw’u Rwanda biyongere.
Ati “Uko mbibona hari intambwe ishimishije kuri ibi imaze kugerwaho kandi ni byinshi cyane bikirimo kunozwa; nk'uko nababwiye harimo ibyerekeranye no gukoresha igenzura ry’ikoranabuhanga ritaragerwaho. Twizera ko nibitangira gukoreshwa nabyo bizongera ikintu kinini cyane muri ibi byemezo bifatwa cyane cyane byo guha abantu uburenganzira bwo gukurikiranwa bari hanze."
Kugirango ugikurikiranyweho icyaha arekurwe by’agateganyo akurikiranwe adafunzwe, itegeko riteganya ko hari ibyo agomba kubahiriza harimo gutanga ingwate, kwakwa ibyangombwa, kutarenga aho yemerewe kugera, guhora yitaba urwego rwamuhaye ubwo burenganzira mu gihe yategetswe n’ibindi.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru