AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyamigabane ba Banki y'Abaturage y'u Rwanda mu gihirahiro

Yanditswe May, 07 2022 22:08 PM | 59,092 Views



Abaturage bahoze ari abanyamigabane b'iyahoze ari Banki y'Abaturage y'u Rwanda bavuga ko nta nyungu barabona zivuye mu migabane yabo yabarizwaga muri iyi banki mbere na nyuma yuko yagiye ihuzwa n’ibindi bigo by’imari. 

Aba banyamigabane basaba ko hakorwa ibishoboka byose bakabona imigabane yabo n’inyungu ziyishamikiyeho. Ni mu gihe ubuyobozi bw’iyi banki bwo buvuga ko imigabane y’aba baturage yamaze kubarwa abazayigana bazahabwa imigabane yabo. 

Munyankindi Mathias ni umugabo w'imyaka 62 utuye mu Karere ka Gasabo Imurenge wa Ndera, avuga ko yabaye umunyamigabane wa banki y'abaturage mu  mwaka wa 2000 kuko ari banki yari imwegereye.

Ati "Icyo gihe twarakoranaga mbitsa mbikuza, ariko iyo nazaga byaranyoroheraga kuko nazaga kubitsa kuri iyi banki numva ko ari banki yanjye nkuko yari banki y'abaturage, yabaga ari banki y'abaturage yaba umuhinzi n'umucuruzi, ukora n'udakora aho ushakiye amafaranga yawe ukaba uzi ko uzayabona."

Nyuma iyi banki yagiye ihuzwa  n'izindi banki ku buryo bamwe mu banyamigabane bayo batazi amaherezo y'imigabane yabo.

Munyankindi yakomeje agira ati "Numvaga bavuga ko yahindutse itakiri banki y'abaturage ngo ni banki y'ubucuruzi, ariko nyuma baje kuvuga ko abagiyemo cyera ngo bazaze bababarire imigabane yabo nagiye aho iri barabara barambwira abati tuzayabahereza ntabwo twigeze tuyabona.Imigabane ntayo baduhaye, icyifuzo ni uko badusuziza imigabane niba barayigurishije n'inyungu bakazidusubiza."

Na ho Ndabazi Joel utuye i Gatsibo ati "Ntacyo nigeze mbona cy'umugabane kuko kugeza ubu sinongeye gusubirana na bo bavuze ko bagiye guhindura konti bakongeraho indi mibare njye sinabikoresheje cyeretse bibaye kujya gushakisha ku mafishi ariko ntacyo nigeze mbona kijyanye n'imigabane.Nabariza he? Najya kuri banki yahindutse nabariza he? mbonye uburyo n'aho kubariza  kuko ayo mafaranga yaracurujwe yarungutse."

Iki kibazo cyo kuba abaturage bahoze bakorana na BPR batazi amaherezo y'imigabane yabo cyongeye kugarukwaho mu nteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite ubwo Depite Mukayijore Suzane yagaragazaga ko abaturage bari mu gihirahiro.

Depite Mukayijore Suzane yagize ati "Banki z'abaturage zivuka mu 1975 zavutse zifite status za koperative, aho rero nkibaza nyuma byaje kuva kuba koperative biba Banki y'ubucuruzi, biva kuri banki y'ubucuruzi barayigurisha.Abo bose bagenda  bagura imigabane y'abanyamuryango ba banki y'abaturage, nyamara uyu munsi wa none abaturage ntibazi aho imigabane yabo iri bari mu gihirahiro, nkavuga ngo Minisitiri w'Imari  yakagombye kuza gusobanurira inteko ku mikorere ya banki y'abaturage kugira ngo abaturage bave mu gihirahiro kuko hirya no hino baribaza ahantu imigabane yabo iri."

Umuyobozi w'inama y'ubutegetsi muri BPR Rubagumya George avuga ko mu myaka 3, 4 ishize iyi banki yaranzwemo ibibazo bitandukanye byatumye bamwe mu banyamuryango bayo basa n'abayitakariza icyizere kubera impungenge  ziri hindagurika rya hato na hato.

Ati "Abanyamigabane ni bo bubatse iyi banki, ariko kubera ibintu twaciyemo n'ako kavuyo kabaye, iyo ushyize amafaranga mu kibina cyangwa mu bucuruzi icyo uvanamo ni inyungu, icya 2 imigabane yawe ikazamura agaciro, ntibazi niba imigabane yabo yarazamuye agaciro muri macye nta nyungu bigeze babona, ubu rero icyo tubashakira kugira ngo tubahe ibyangombwa by'imigabane yabo ni cyo kintu cya mbere dushaka gukora.Uje rero ukavuga uti mumpe imigabane yanjye ndashaka kuva muri iyi banki kuko turashaka ibintu 2 byakorwa.Icya mbere ni babanyamigane basigaye inyuma turabasaba ngo babe bagura iyi migabane kugira ngo uruhare rw'Abanyarwanda muri iyi banki rutajya hasi. Ariko ushaka gusohoka akava muri iyi banki amafaranga KCB yayashyize ku ruhande, turashaka kugira ngo tubamenye, tubagenzure tuti uyu ni we munyamigabane ikindi navuga ni uko agaciro k'igishoro cyabo karabazwe turi tayari kuba twabaha."

Gusa, ngo abaturage bahoze bakorana na Banki y'Abaturage basabwa kugana amashami ya BPR kugira ngo bagaragaze icyo bifuza, niba ari ukuguma muri iyi banki cyangwa niba ari uguhabwa imigabane yabo bakagenda.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama