AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abanyamisiri bifatanyije n'abanyarwanda kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Apr, 25 2017 13:35 PM | 2,937 Views



Abanyamisiri bashima uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma y'imyaka 23 abanyarwanda bavuye mu icuraburaburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994.

Ibi babitangaje ubwo bifatanyaga n'abanyarwanda baba muri Misiri, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23  Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w'1994, umuhango wateguwe na ambasade y'u Rwanda i Cairo muri iki gihugu, igikorwa cyitabiriwe  n' inzego zitandukanye.

Mu biganiro byahawe aba banyamisiri baneretswe film mbara nkuru igaragaza amateka u Rwanda  rwanyuzemo, uko umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi wari warateguwe n'ubuyobozi bubi bwariho ndetse n'uburyo bababibye urwango mu banyarwanda bakoresheje iturufu y'ivangura moko.

 Abanyamisiri banenze  Ibikorwa bibi by'abasize bakoze iyi jenoside ndengakamere  yakorewe abatutsi, bakidegembya mu mahanga, bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside no kuyipfobya .

Bakomeza bavuga ko amateka mabi ya jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwanyuzemo akwiye kubera isomo ibindi bihugu, ngo kuko yashegeshe imitima y'abanyarwanda ndetse n'ubukungu bw'igihugu muri rusange.

Ku rundi ruhande ariko nyuma yo kwerekwa amafoto y'ibimaze kugerwaho mu Rwanda, abanyamisiri bashima umukuru w'igihugu Paul KAGAME wagize uruhare rwo guhagarika jenoside, akunga abanyarwanda no komora ibikomere by'abarokotse jenoside, bafashwa no kwiteza imbere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura