Yanditswe Apr, 24 2022 18:24 PM | 52,697 Views
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyagatare bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye, baravuga ko bahangayikishijwe n'ibibazo bikibangamiye iterambere ry'abaturage ku isonga hakavugwa ikibazo cyabana bata ishuri.
Aba banyamuryango bakaba bahigira ko
bagiye gushakira hamwe ibisubizo by'ibyo bibazo, kuko ngo iyo umunyarwanda ameze
neza ni nabwo n'umuryango FPR nawo uba umeze neza.
Mu kungurana ibitekerezo hagati y'abayobozi b'Umuryango FPR Inkotanyi bahagariye abandi mu byiciro bitandukanye hamwe n'ubuyobozi bw'umuryango ku rwego rw'Akarere ka Nyagatare, hibukijwe ko mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'uwo muryango mu bikorwa bitandukanye ukora harimo no gukemura ibibazo bigaragazwa cyane nk'ibikibangamiye imibereho y'abaturage.
Muri ibyo bibazo bikibangamiye abaturage ikiri ku isonga ni icabana bata ishuri, kuko nko mu gihe hashize icyumweru kimwe gusa igihembwe cya Gatatu cy'amashuri gitangiye, mu karere kose ka Nyagatare habarurwa abanyeshuri 16,384 mu byiciro byose bataragaruka ku mashuri, mu gihe abanyeshuri 118 bo bataye ishuri burundu.
Iki kibazo kimwe n'icya amwe mu baturage badafite inzu zo kubamo, icy'igwingira ry'abana n'icya bamwe mu baturage bakirarana n'amatungo n'ibyo abanyamuryango bemeza ko bagiye guhagurukira ku bikemura ku bufatanye hagati yabo n'abandi baturage basanzwe.
Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyagatare akaba n'umuyobozi w'aka karere, Gasana Stephen agaruka cyane ku ikorwa ry'ubukangurambaga bugamije gukangurira abanyamuryango gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry'abaturage muri rusange, ariko bukanakorwa hagamijwe gukomeza kunoza n'imikorere myiza y'umuryango ubwabo
Hongeye kwibukiranya ko mu mikorere nyayo isanzwe iranga umuryango FPR Inkotanyi, abanyamuryango batagomba kurebera ibibazo mu baturage bibugarije ahubwo bagomba kugira uruhare rukomeye mu ku bikemura.
Ikihutirwa mu maguru mashya akaba ari icy'abana bata ishuri.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru