Yanditswe Jun, 27 2022 15:16 PM | 98,866 Views
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu karere ka Ruhango, baravuga ko bagiye kwihatira gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage ndetse bakanabitangira raporo, kugira ngo abanyamuryango barusheho kugira uruhare rugaragara mu mibereho myiza y'abaturage.
Ibi babigarutseho mu nteko rusange y'ubukangurambaga bw'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Ruhango, aho aba banyamuryango bavuga ko kuba barongeye guhurira mu nteko rusange nyuma y'icyorezo cya Covid19 byatumye bongera kubona umwanya wo kwibukiranya ibibazo bikibangamiye imibereho y'abaturage ndetse n'uburyo bwo kubikemura.
Muri iyi nteko rusange aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriyemo kuri iki cyumweru, hagaragajwe ko hari aho abanyamuryango n'inzego bakorana bagiye badohoka cyane cyane ku nzego z'Utugari n'Imidugudu ariko bagaragaza ko hari ingamba nshya batahanye nyuma y'iyi nteko.
Aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi bihaye umukoro w'uko nibura buri wa Gatanu hazajya hakorwa raporo y'ibibazo byakiriwe bibangamiye abaturage. Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango akaba na Chairperson w'Umuryango muri aka karere, Habarurema Valens asobanura ko ubu buryo buzatuma aba banyamuryango barushaho kumva ko bafite inshingano yo kwita ku baturage.
Raporo y'ibibazo by'abaturage izajya itangwa buri wa Gatanu n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, n' iy'ibibazo bazajya baba bananiwe gukemura kuva ku rwego rwo hasi ukazamuka kugera ku rwego rw'Akarere.
Tuyisenge Adolphe
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru