Yanditswe Jan, 16 2022 18:44 PM | 20,214 Views
Abanyamuryango
ba Koperative icuruza ibikoresho by'ubwubatsi COPCOM, batangaje ko bishimira icyemezo
cy'urukiko rwahamije icyaha abanyereje umutungo wayo bakaba barategetswe kwishyura
amafaranga asaga miliyari 1.7 ndetse bamwe bakatirwa n'igifungo.
Mu nteko rusange y'abanyamuryango ba koperative COPCOM, ni
ho bagaragarijwe imyanzuro y'urukiko ku mutungo wabo wanyerejwe, kuko
koperative yatsinze uru rubanza.
Mu byaha bahamijwe n’urukiko harimo kunyereza umutungo, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.
Aba barimo Ndahumbya Emile wayoboye iyi koperative, Mbagizente Edouard, Nyirurugo Aimable, Mutware Bienvenue, Uwitonze Joachim, Nubuhoro Janviere, Uwicyeza Consolee, Habakurama Venuste, Mwiza Erneste, Mutabazi Allan, Ahinkuye Bertin, Nteziryayo Eric, Safari Fidele.
Harimo abahawe igihano kiri hagati y’igifungo cy’imyaka 3 n’itanu.
Bamwe baciwe ihazabu kuva ku mafaranga ari hagati ya miliyoni 1 kugera kuri miliyoni 5 ndetse n’aho bagomba gufatanya kwishyura kugera kuri miliyoni 700.
Urukiko kandi rwahamije ibyaha Kompani ya HI SENSE, ETECO LTD, ECOBARUS, TECOM kandi zikishyura miliyoni 5 kuri buri kompani hatarimo ayo zizafatanya n’abahamijwe ibyaha.
Koperative COPCOM ikazahabwa indishyi y'amafaranga angana na miliyari 1 na miliyoni 709 n'ibihumbi bisaga 375.
Abanyamuryango bakiriye neza imikirize y’uru rubanza ariko bakifuza ko batazongera gushorwa mu manza.
Perezida w'iyi koperative, Jérôme Kayitare avuga ko nabo bakiriye neza imyanzuro y'urukiko bakaba bategereje ko iba itegeko bagatangira kwishyuza umutungo wabo.
Yemeza ko bashyize imbaraga mu kwirinda imanza no guhuza abanyamuryango.
Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA, Prof. Harerimana Jean Bosco avuga ko abanyereje uyu mutungo bakwiye kuwuryozwa.
Yongeraho ko nibasanga hari na bamwe bari muri komite nyobozi nshya bari mu banyereje uyu mutungo bazahita bakurwaho icyizere.
Koperative icuruza ibikoresho by'ubwubatsi ya COPCOM ifite abanyamuryango 321 ikaba yaratangiye kugira ibibazo by'imicungire y'umutungo kuva mu mwaka wa 2015.
Ifite inyubako ifite imiryango 462 yinjiza miliyoni zisaga 64 buri kwezi hakubiyemo n'ibindi byose basabwa nk'imisoro, buri munyamuryango akaba ageze ku mugabane shingiro wa miliyoni zigera kuri 30.
Jean Paul Turatsinze
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru