Yanditswe Jul, 01 2022 18:31 PM | 137,111 Views
Mu gihe kuri
uyu wa Gatanu u Rwanda rwizihije isabukuru ya 60 rubonye ubwigenge, bamwe mu
banyapolitiki barahamagarira Abanyarwanda gukomera ku bumwe bwabo kuko ari bwo
buzatuma igihugu kigera ku bwigenge busesuye.
Tariki 1 Nyakanga 1962, tariki 1 Nyakanga 2022, imyaka 60 iruzuye neza u Rwanda rubonye ubwigenge bwakuye ku bakoloni b’Ababiligi.
Kuva jenoside yakorewe
abatutsi yahagarikwa u Rwanda rukibohora, nta birori byo kwizihiza ubwo bwigenge
bikorwa icyakora leta itanga umunsi w’ikiruhuko.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène avuga ko ubwigenge bw’u Rwanda butakwishimirwa na bose mu gihe bwabonetse bamwe mu banyarwanda bicwa ndetse Abakoloni nabo bagakomeza gutegeka igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Abasesengura politiki y’u Rwanda bemeza ko politiki y’amacakubiri mu banyarwanda yaranze repubulika ya mbere yari iyobowe na Parmehutu ya Gregoire Kayibanda yimakajwe kurushaho na MRND ya Juvenal Habyarimana muri Repubulika ya 2.
Ngabitsinze Jean Chrysostome, umunyapolitiki wo mu ishyaka PSD avuga ko uretse kubiba amacakubiri mu banyarwanda, ubutegetsi bwa MRND bwo bwanaciye ibice mu mashyaka bwitwaje iturufu y’amoko.
Nyuma yaho FPR Inkotanyi ihagarikiye jenoside Abanyarwanda bakibohora, hagiyeho ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.
Umuvugizi w’iryo huriro, Umuhire Adrie yizeza ko abanyapolitiki bo muri iyo mitwe badashobora kongera kugwa muri uwo mutego.
Ashingiye ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy’ubwigenge kugeza rwibohoye, Dr. Bizimana arahamagarira buri munyarwanda kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.
Kugeza ubu ubumwe bw’abanyarwanda ni amwe mu mahitamo y’abanyarwanda ndetse bukaba bunashimangirwa n’itegeko nshinga ry’igihugu dore ko ari rimwe mu mahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 yaryo.
Divin Uwayo
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
4 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru