Yanditswe Jul, 01 2022 18:31 PM | 136,761 Views
Mu gihe kuri
uyu wa Gatanu u Rwanda rwizihije isabukuru ya 60 rubonye ubwigenge, bamwe mu
banyapolitiki barahamagarira Abanyarwanda gukomera ku bumwe bwabo kuko ari bwo
buzatuma igihugu kigera ku bwigenge busesuye.
Tariki 1 Nyakanga 1962, tariki 1 Nyakanga 2022, imyaka 60 iruzuye neza u Rwanda rubonye ubwigenge bwakuye ku bakoloni b’Ababiligi.
Kuva jenoside yakorewe
abatutsi yahagarikwa u Rwanda rukibohora, nta birori byo kwizihiza ubwo bwigenge
bikorwa icyakora leta itanga umunsi w’ikiruhuko.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène avuga ko ubwigenge bw’u Rwanda butakwishimirwa na bose mu gihe bwabonetse bamwe mu banyarwanda bicwa ndetse Abakoloni nabo bagakomeza gutegeka igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Abasesengura politiki y’u Rwanda bemeza ko politiki y’amacakubiri mu banyarwanda yaranze repubulika ya mbere yari iyobowe na Parmehutu ya Gregoire Kayibanda yimakajwe kurushaho na MRND ya Juvenal Habyarimana muri Repubulika ya 2.
Ngabitsinze Jean Chrysostome, umunyapolitiki wo mu ishyaka PSD avuga ko uretse kubiba amacakubiri mu banyarwanda, ubutegetsi bwa MRND bwo bwanaciye ibice mu mashyaka bwitwaje iturufu y’amoko.
Nyuma yaho FPR Inkotanyi ihagarikiye jenoside Abanyarwanda bakibohora, hagiyeho ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.
Umuvugizi w’iryo huriro, Umuhire Adrie yizeza ko abanyapolitiki bo muri iyo mitwe badashobora kongera kugwa muri uwo mutego.
Ashingiye ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy’ubwigenge kugeza rwibohoye, Dr. Bizimana arahamagarira buri munyarwanda kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.
Kugeza ubu ubumwe bw’abanyarwanda ni amwe mu mahitamo y’abanyarwanda ndetse bukaba bunashimangirwa n’itegeko nshinga ry’igihugu dore ko ari rimwe mu mahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 yaryo.
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru