Yanditswe Apr, 05 2020 11:32 AM | 57,060 Views
Abantu bane mu basaga 100 bagaragayeho koronavirusi mu Rwanda,kuri uyu iki Cyumweru basezerewe nyuma y’aho abaganga bemeje ko bakize iki cyorezo.
Batatu mu basezerewe ni Abanyarwanda naho umwe ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Mu myambaro yabo isanzwe, buri wese yambaye agapfukamunwa, ndetse afite n'igikapu mu ntoki kirimo bimwe mu bikoresho bye. Byari ibyishimo ku barwayi basezerewe ndetse no ku bakozi bo mu kigo cya Kanyinya aba barwayi bavurirwagamo..
NAHIMANA Fabrice ni umwe mu basezerewe ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, akaba yari amaze iminsi 20 yanduye icyorezo cya koronavirusi. Avuga ko nyuma yo kwandura iki cyorezo, ubutumwa bugufi yohererezwaga bwabanje kumuca intege.
Yagize ati "Ikintu cyanteye ubwoba cyane ni abantu, za messages. Naronse messages nyinshi cane bamwe barira abandi babona ko ubuzima bwanje buheze ariko nyagasani Imana yatweretse ko ikidufise mu maboko yayo."
Uyu NAHIMANA kimwe na mugenzi we w'umunyarwanda we utashatse ko dutangaza amazina ye, bombi babanje gushyikirizwa certificats zigaragaza ko bakize icyorezo cya koronavirusi ndetse bakaba ari bo babimburiye abandi mu kize iki cyorezo baka basezerewe, ibintu byarushijeho kuzamura imbamutima zabo.
Mu minsi isaga 20 bitabwaho n'abaganga mu kigo cya Kanyinya gifashirizwamo abarwayi ba koronavirusi, ngo icyizere cyo gukira cyakomeje kwiyongera, byumwihariko ku Umurundi NAHIMANA Fabrice wemeza ko yeretswe urukundo na buri wese mu bamwitagaho.
Nubwo ku ikubitiro hasezerewe abarwayi 4 , umuyobozi w'ikigo cya Kanyinya gifashirizwamo abanduye icyorezo cya koronavirusi, Capt. Dr. NAHAYO Ernest, avuga hari abandi bashobora gusezererwa mu minsi ya vuba barimo n'umuhinde wanduye iki cyorezo bwa mbere mu Rwanda, hari tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka.
Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC, Dr. Sabin NSANZIMANA avuga ko kuba mu Rwanda hari abarwayi barimo gukira icyorezo cya koronavirusi ari ikimenyetso kigaragaza ko aribwo urugamba rwo guhangana n'iki cyorezo rugitangira.
Nyuma yo gusezerera abarwayi bane, ubu ikigo cya Kanyinya gifashirizwamo abarwayi ba koronavirusi gisigayemo abagera kuri 71 dore ko abari bakirwariyemo bari 75. Ni mu gihe kandi abarwayi basigaye bafashirizwa mu kindi kigo nk'iki kiri mu karere ka Bugesera.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru