AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Abanyarwanda 32 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Yanditswe Sep, 13 2019 08:03 AM | 11,297 Views



Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rwakiriye Abanyarwanda 32 birukanywe muri Uganda, nyuma yo kumara igihe kinini bafungiye muri kasho zo muri icyo gihugu aho bavuga ko bari babayeho nabi banakorerwa iyicarubozo.  

Aba Banyarwanda bagejejwe i Kagitumba mu masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro ryo kuri uyu kuwa Kane, Urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda rukaba ari rwo rwabohereje mu Rwanda.

Muri aba Banyarwanda uko ari 32,  28 muri bo bafashwe tariki ya 23 Nyakanga 2019 basanzwe mu rusengero rwa ADEPR ruri ahitwa Kibuye mu Mujyi wa Kampala na ho abandi bane 4  bafitiwe mu bice bitandukanye byo muri Uganda.  Bamwe muri bo bakora imirimo itandukanye abandi baragiye gusura abavandimwe babo babayo. 

Mu buhamya bwabo bwumvikanamo iyicarubozo bavuga ko bakorewe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu, mu gihe nyamara ngo bagiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko .

Aba Banyarwanda bakomeza bavuga ko hari abandi  bagenzi babo batari bake basize muri Uganda bafunze. 

By'umwihariko uwitwa Harelimana Jean Paul w’imyaka 32 y’amavuko,  yemeza ko yageze muri Uganda akabwirwa n’umuntu waho ko yaza akajya kumuha akazi, agiye aza kwisanga yaragiye kwigishwa ibijyanye n'ibya gisikare

Muri rusange abafashwe bari mu rusengero rwa ADEPR bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kireka muri Mbuya ho mu Mujyi wa Kampala, na ho abafatiwe mu bice bitandukanye bo bari bafungiye kuri  CMI (Urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare muri Uganda).

Icyo aba Banyarwanda bahurizaho ni uko uko bose bari bafunzwe barinze bagarurwa mu Rwanda batagejejwe imbere y’ubutabera ngo bamenyeshwe mu buryo bweruye ibyaha baregwa. 

Ni mu gihe mu minsi yashize hari n’abandi Banyarwanda birukanwe muri icyo gihugu  bagiye banyuzwa  kuri uyu mupaka wa Kagitumba mu bihe bitandukanye.

Inkuru mu mashusho


MUNYANEZA Geoffrey



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura