AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda 43 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba birukanwe muri Uganda

Yanditswe Nov, 17 2021 20:09 PM | 54,040 Views



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, abanyarwanda 43 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare aho bagejejwe birukanywe mu gihugu cya Uganda. 

Ni abagabo 25, abagore 7 n'abana 11 bakaba bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo mu gihugu cya Uganda.

Bamwe muri aba banyarwanda bavuga ko bafashwe bakuwe mu modoka zari zibazanye mu Rwanda, ariko bafungwa ngo bazizwaga ko nta byangombwa bya Uganda bafite.

Bavuze ko aho bari bafungiwe imfungwa zindi z'Abagande zabakaga amafaranga, abatayatanze bagakorerwa iyicarubozo. 

Bakigera mu Rwanda uko ari 43 bapimwe icyorezo cya Covid 19 gusa ntacyo basanganwe, bakaba bishimiye ko bongeye kugera no kwakirwa iwabo mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage