AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Abanyarwanda 50% ni bo bishimiye ibyiciro by'ubudehe bashyizwemo-Ubushakashatsi

Yanditswe Aug, 15 2019 14:44 PM | 11,836 Views



Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane Transparency International Rwanda bugaragaza ko 38.5% by'abashyizwe mu byiciro by'ubudehe guhera muri 2015 -2018 batahawe serivisi bagombaga guhabwa bitewe no gushyirwa mu cyiciro badakwiye na ho abandi 20% na bo bahabwa serivisi batagakwiye guhabwa bitewe n'icyiciro kitari icyabo bashyizwemo.

Ubu bushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka mu kwezi kwa gatatu bureba Abanyarwanda bashyizwe mu byiciro by'ubudehe hagati ya 2015 na 2018 gusa ngo uyu muryango Transparency International Rwanda wasanze hari abantu bagera kuri 1.5% batari bafite ibyiciro babarizwamo bitewe n'amakosa yagiye akorwa kuburyo hari bamwe mu bafite ubumuga, abagore bibana, abashyingiranywe nyuma yaho abantu bashyizwe mu byiciro n’ibindi bitandukanye.

Gusa, ubu bushakashatsi bugaragaza ko hari 50% bishimiye ibyiciro bashyizemo na ho abandi 50% ngo ntawigeze yishimira icyiciro yashyizwemo haba guhera mu cya mbere kugeza mu cya 4. 

Bamwe mu baturage baravuga uburyo bakiriye ibyiciro bashyizwemo guhera icyo gihe.

Rubaramacumu Claver wo mu Karere ka Gasabo yagize ati "Nabaga mu cyiciro cya 3 ariko ntacyo cyari kintwaye nubwo nta kazi ngira gahoraho ariko iyo mbonye icyo kiraka nyine mituelle ndayishyura. Ubwo rero nashakaga ko yenda bampindurira bakanshyira mu cyiciro cya 2 ariko nicyo nta kintu cyari kintwaye." 

Na ho Nyampinga Olive wo mu Karere ka Kicukiro ati "Ndifuza ko bampindurira icyiciro nta kindi, icyiciro cya 3 ntabwo ngikwiye bitewe nuko ngana ni byo nkora, nta kazi ngira, si ngira n'aho mba ubwose icyo cyiciro cya 3 ntabwo ngikeneye." 

Musharangabo Felicité ati "Icyiciro ndimo rero banshyize mu cya 3 ariko nkirimo numva n'ubwo hari bimwe mbura arko nari nkishimiye kuko nari nkibashije kuba nakishyura, keretse wenda bihindutse hari ukundi bigenze nkananirwa kuko ntabwo igihe cyose umuntu aba ashoboye igihe cyose ngeze mu gihe cy'intege nke n'imbaraga zo gukora ntabwo nkizifite ariko uko biri nari nkibasha ku kiyishyurira."

Gusa ngo iki gikorwa cyo gusubira mu byiciro kirimo gukorwa ngo ishyirwa mu byiciro bizakorerwa mu isibo igizwe n'abantu 15 ku buryo n'amazina n'ibyiciro azahita amanikwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu Dr Alvera Mukabaramba yagize ati "Ukuntu tuzabikosora noneho tuzahera ku isibo umuntu uyobora isibo ufite ingo 15 kimwe n'Umukuru w'umudugudu ,aba azi neza izi ngo 15 zifashe gute? Noneho ibizavamo babyanditse noneho bakabyerekana mu nteko z'abaturage kandi bikanamanikwa ahongaho ntabwo bizarenga hariya bitamanitswe ngo abantu barebe niba hari abatanze amakuru atariyo ariko amakuru azaba yafatiwe mungo nkeya ziriya zo mu isibo. Kiriya kintu cyo kuvuga ngo abaturage ntabwo bagizemo uruhare twakoresheje inama nyinshi, abaturage bagizemo uruhare ndibuka no muri validation yabyo twaragiye dukoresha inama tureba uburyo bizagenda abaturage baraje yenda si 100% ariko hari abasiba nkuko twabivuze ni categorisation y'ingo miliyoni 2 n'igice ya miliyoni 12 z'abaturage, ntabwo ari sample tugenda urugo kurundi.

Umuyobozi w'Umuryango Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée avuga ko imibare ishobora kudahura n'iyo MINALOC ifite, gusa ngo igikwiye kurebwa cyane ni ibibazo byaba bituma haro abaturage batishimiye ibyiciro by'ubudehe bashyizwemo.

Yagize ati "Imibare yo ishobora no kudahura neza niya minisiteri bitewe n'uko wenda abantu baba batakoresheje methodologie zimwe nkuko twabibonye hari n'imibare ishobora guhindurwa kubera impamvu runaka ariko ikigaragara niba 50% bavuga ko bishimiye uko bikorwa jye byaranantangaje nari nzi ko bari bube munsi , niba 50% bavuga ko bishimiye uko bikorwa , 50% bandi bakaba batishimye ntabwo twatinda ku mibare cyane icyo dukwiye kureba ni abatishimye barabiterwa n'iki? None icyo kibitera twagikosora dute? Kugira ngo ubudehe bugere ku ntego yabwo? Jyewe aho ni ho mbona abantu bashyira imbaraga."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza, Dr. Alvera Mukabaramba n'ubwo yemera ko hari amakosa yagiye agaragara hamwe na hamwe ngo iyi mibare ntayemera kuko iri hejuru cyane y'iyo bafite.

Muri iyi myaka 3, Abanyarwanda bashyizwe mu byiciro 4 gusa hakaba hari gahunda yo ku bivugurura kuburyo ibitekerezo birimo kwakirwa kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu