AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda baba muri USA bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28

Yanditswe Jul, 10 2022 19:42 PM | 62,053 Views



Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanga uruhare rwabo mu iterambere ry'u Rwanda ari ingenzi mu rugendo igihugu kirimo rwo kwibohora mu rwego rw’ubukungu. 

Ibi babitangaje mu birori byo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 28 byabereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bahuriye bari kumwe n’imiryango yabo ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziba muri iki gihugu. 

Ni ibirori byaranzwe n’imbyino no kugaragariza ababyitabiriye bimwe mu biranga umuco nyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana, avuga ko kwizihiza uyu munsi wo kwibohora, bituma abanyarwanda baba muri iki gihugu bakomeza kwiyumva ko ari kimwe n’abandi bari mu Rwanda. 

Naho visi perezida w’umuryango w’abanyarwanda baba muri iki gihugu Cathy Kayijuka yemeza ko nabo bagira uruhare mu nzira yo kwibohora u Rwanda rurimo cyane cyane mu kwiteza imbere mu by’ubukungu. 

Ibi akaba abihuriraho na Alain Nshuti we ugaruka ku musanzu w’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama