Yanditswe Jul, 10 2022 19:42 PM | 62,053 Views
Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanga uruhare rwabo mu iterambere ry'u Rwanda ari ingenzi mu rugendo igihugu kirimo rwo kwibohora mu rwego rw’ubukungu.
Ibi babitangaje mu birori byo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 28 byabereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bahuriye bari kumwe n’imiryango yabo ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziba muri iki gihugu.
Ni ibirori byaranzwe n’imbyino no kugaragariza ababyitabiriye bimwe mu biranga umuco nyarwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana, avuga ko kwizihiza uyu munsi wo kwibohora, bituma abanyarwanda baba muri iki gihugu bakomeza kwiyumva ko ari kimwe n’abandi bari mu Rwanda.
Naho visi perezida w’umuryango w’abanyarwanda baba muri iki gihugu Cathy Kayijuka yemeza ko nabo bagira uruhare mu nzira yo kwibohora u Rwanda rurimo cyane cyane mu kwiteza imbere mu by’ubukungu.
Ibi akaba abihuriraho na Alain Nshuti we ugaruka ku musanzu w’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru