AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abanyarwanda barakangurirwa kwisuzumisha kare kanseri

Yanditswe Feb, 04 2021 20:23 PM | 11,606 Views



Kuri uyu wa Kane u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Cancer, abaturage basabwe kujya bivuza  hakiri kare kuko byagaragaye ko ari intwaro ikomeye mu guhashya iyi ndwara.

Sawiya Nyiringabe, yari amaze imyaka 6 arwaye Cancer yibere, ariko yivuza uko bikwiye. Ubu nta mezi abiri arashira amaze imiti ya nyuma.

Ahamya ko kwivuza hakiri kare ari kimwe mu byamufashije gukira iyi ndwara ubundi izwiho guhitana umubare munini w’abayirwaye. Asanga imiryango irwaje indwara zikomeye nk'izi itagomba guheranwa n'agahinda. 

Ati "Muri rusange twamenyereye ko iyo wumvaga Cancer wumvaga gupfa kuko no mu muryango wanjye ntabwo bahise babyakira, ariko bigenda bihinduka, kuri njye byagenze neza kuko mu Rwanda ubuvuzi bwateye imbere rwose bwarakataje mu Rwanda."

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya iyi ndwara, mu byakozwe kandi hakaba harimo kubaka ibitaro biri ku rwego mpuzamahanga bivura iyi ndwara byubatswe i Butaro mu Ntara y’Amajyaruguru n’ibindi.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Cancer byabaye hifashiishijwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima Dr Mpunga Tharcisse yahamije ko u Rwanda rutazigera rutezuka ku mugambi wo kurandura iyi ndwara, gusa asaba ko byaba urugamba rwa buri wese.

Yagize ati "Kurwanya kanseri ni ikibazo cya buri wese, reka twese hamwe dufatane urunana maze tuvugutire umuti iki kibazo gikomeye cy’indwara za kanseri, kuko iki ni cyo gihe kiza cyo kugira icyo dukora.Uyu mwaka, kwizihiza umunsi wo kurwanya  kanseri ku isi bije  hagati duhanganye n’icyorezo cya COVID-19 gifite ingaruka mbi zikoma mu nkokora ibikorwa bitandukanye byo gukumira no kurwanya kanseri. Reka dufate iki cyorezo nk'umuhamagaro wo guhanga udushya no guhuza ingamba zacu mu kurwanya indwara za kanseri; kandi muri ibi bihe abarwayi ba kanseri bakeneye inkunga yacu kuruta mbere."

Kwirinda no kwivuza hakiri kare indwara zitandura zirimo n’iyi ya Cancer byanagarutsweho na Madamu wa perezida wa Repubulika Jeannette Kagame. Abinyujije ku rukuta rwa twitter yagize ati "Tujye twibuka ko inyuma y’ibaruramibare rya kanseri ku rwego rw’Isi, haba hari umubyeyi, umuvandimwe, umwana, baba batazongera kugira ubuzima nk’ubwo bahoranye nyuma yo gusangwamo kanseri. Kuri uyu munsi isi yizihiza umunsi wo kurwanya Cancer mureke twihe intego yo gukomeza kwigisha abantu ku kamaro ko kugira imyitwarire myiza mu buzima bwabo, irimo kwisuzumisha bihoraho, hagamijwe ko abantu bashobora kubona ubuvuzi bwa ngombwa kandi ku gihe."

Zimwe muri cancer ziganje cyane mu Rwanda ni iya Prostate, kanseri y’inkondo y’umura, iy’ibere n’izindi.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yerekana ko abantu 5900 ari bo bishwe na cancer mu mwaka wa  2014 mu Rwanda, mu gihe mu mwaka ushize wa 2020 yishe  6044.

Ishami ry’Umuryango w'Abibimbye ryita ku buzima risaba abatuye isi kureka itabi, kugabanya inzoga, ahubwo bagashishikarira gukora siporo ihoraho, no kurya indyo yuzuye irimo imboga n’imbuto.

Fiston Félix HABINEZA


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira