AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abanyarwanda basabwe guhaguruka bakarwanya ipfobya n'ihakana rya Jenoside rikomeje kugaragara

Yanditswe Apr, 17 2021 19:50 PM | 31,812 Views



Mu gihe igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda kigeze kuri 94.7, abaturage basanga imiyoborere myiza yimakajwe mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu bituma icyo gipimo gikomeza kuzamuka.

Gusa komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge isaba abanyarwanda kutirara, ahubwo ko  bagomba guhaguruka bagahangna n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu muryango w'abana umunani yavukanaga nabo, Mukashyaka Immaculee w'imyaka 50 utuye mu Murenge wa Niboye Akarere ka Kicukiro, yisanze asigaranye na mukuru we gusa, ababyeyi n'abandi bavandimwe be bose bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ngo yumvaga ubwiyunge ari ibidashoboka.

Ubu avuga ko imiyoborere myiza yatumye ubumwe n'ubwiyunge bushoboka .

Yagize ati “Kubera leta y'ubumwe umuntu agenda abyumva, nyuma y''aho gutanga imbabazi no kwemera ibyaha ku babikoze bibaye tukaziba ubona ko byafashije abantu, guhurira mu bikorwa bimwe bagakorana nabyo byafashije mu bikorwa by'ubwiyunge."

Bamwe mu baturage bavuga ko gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage biri mu bituma bashobora kwishakamo ibisubizo, ugize ikibazo agafashwa ntavangura ribayeho.

Gusa bagaragaza ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gikwiye guhagurukirwa kuko kigikomeye.

Uwitwa Rwigema Kayitare yagize ati “Ikibazo cy'ingengabitekerezo ya jenoside kirakomeye kuko ibyabaye ntawe utabizi, n'utarabibonye abyumva mu mateka uwaba akibishyikigira yaba afite indwara yo mu mutwe.”

Abaturage b'Umurenge wa Niboye bishyiriyeho umwihariko w'ukwezi k'ubumwe n'ubwiyunge,  ubuyobozi bw'Umurenge bukaba bwamuritsemo igihangano cy'ubumwe n'ubwiyunge aho gifite intero igira iti ''Niboye Dusangiye isano, dusobetse ubumwe, ndi umunyarwanda ikomeze itubere igihango n'ingabo idukingira.''

Ku bufatanye n'abaturage, hubatswe  inzu  z’abatishoboye mu Murenge wa Masaka zifite agaciro ka miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda ku  baturage 20.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge, Ndayisaba Fidele avuga ko n'ubwo igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge kizamuka hari ibikwiye gukorwa.

Yagize ati “Icya mbere ni ugukomeza kurinda ibigenda bigerwaho kugirango tudasubira inyuma, ariko kandi tugashyira umuhate mu kurwanya ibishobora kutubangamira mu rugendo rw'ubwiyunge, birimo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kurwanya ipfobya n'ihakana rya jenoside ibyo ni bimwe mu bikigaragara bibangamiye urugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.”

“Ikindi tugomba gushyira imbere, ni ugukomeza komorana ibikomere by'amateka mabi igihugu cyacu cyabayemo mu gihe cy'amateka mabi y'amacakubiri, yatugejeje no kuri jenoside yakorewe Abatutsi.”

Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge ivuga ko ubu igipimo cy'ubwiyunge mu banyarwanda kigeze kuri 94.7% kivuye kuri 92.5% mu myaka itanu ishize.





KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage