Yanditswe Sep, 23 2022 20:01 PM | 153,542 Views
Inzego zishinzwe ubuzima zasabye
abanyarwanda kudakuka umutima, kuko u Rwanda rwashyizeho uburyo n'ingamba byo
gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda.
Minisiteri y'ubuzima ivuga ko kuva ku itariki 20 z'uku kwezi kwa cyenda, bimenyekanye ko mu gihugu cya Uganda hagaragaye Ebola mu gace ka Mubende, yahise itangira gukurikirana iby'iki kibazo no gufata ingamba zo gukumira.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, Dr Mpunga Tharcisse yagize ati "Ni agace k'umwihariko cyane nk'igihugu cyacu kaduteye impungenge kuko haba abanyarwanda benshi, kandi bagenda buri gihe bagenda bagaruka, n'ubu tuvugana tumaze kubona abantu barenga 63 mu minsi nki 3 binjiye mu gihugu bavuye muri ako gace turimo gukurikirana kugirango turebe ko badafite iyo ndwara. Urumva ko kuba ari ahantu abanyarwanda bagenda kandi hari icyorezo, ibyago byo kuba bakizana mu gihugu birahari, ariko ndagirango mpumurize abanyarwanda ko kugeza ubu nta biracika nta murwayi wa Ebola turabona mu Rwanda."
Minisiteri y'ubuzima ivuga ko hari abakozi bahuguwe bashobora gufasha mu bikorwa byo gukumira Ebola, ndetse n'ibikorwa remezo byafasha muri uru rwego. Aha niho Dr Mpunga Tharcisse ahera avuga ko u Rwanda rwiteguye gukumira icyorezo cya Ebola mu buryo bushoboka.
Minisiteri y'ubuzima n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima bamaze iminsi 3 mu biganiro bigamije kurebera hamwe uburyo bwo gukumira indwara z'ibyorezo no gushyiraho ingamba na gahunda zigaragaza kwitegura mu buryo bufatika indwara z'ibyorezo.
Uhagarariye ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda, Dr Brian Chirombo avuga ko hari imbaraga zishyirwa mu gukumira indwara ya Ebola ku bufatanye bw'ibihugu mu karere.
Minisiteri y'ubuzima yagaragaje ko mu mushinga ugamije kurwanya indwara z'ibyorezo urimo kwigwa ku bufatanye n'ishami ry'umuryango w'abibumbye, u Rwanda rukeneye miliyoni 66 z'amadorari ni ukuvuga agera muri miriyari 66 z'amafaranga mu guhangana n'indwara z'ibyorezo.
Kwizera John Patrick
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru