AGEZWEHO

  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...
  • PDI yemeza ko ‘yacutse’ yatanze urutonde rw’abakandida-depite – Soma inkuru...

Abanyarwanda basabwe umusanzu mu migendekere myiza ya ‘Tour du Rwanda’

Yanditswe Feb, 17 2024 21:55 PM | 170,509 Views



Polisi y’u Rwanda yasabye abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyabera imbogamizi Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare ‘Tour du Rwanda’ riteganyijwe ku wa 18-25 Gashyantare 2024.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant of Police (ACP), Boniface Rutikanga, yabwiye abaturarwanda gushyigikira iri siganwa birinda icyo ari cyo cyose cyabangamira abasiganwa cyangwa se kikabateza impanuka.

Yavuze ko aho isiganwa rizazenguruka haba hari umubare munini w'abafana, haba aho abasiganwa bahagurukira ndetse n’aho basoreza.

Yagize ati “Icyo tubasaba ni ukwirinda kwambuka umuhanda mu gihe abasiganwa batambuka, gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abapolisi cyane cyane mu duce tuberamo isiganwa, kwirinda kwegera umuhanda cyangwa gusiga abana hafi yawo nta muntu mukuru bari kumwe.’’

Mu gihe isiganwa rizaba rikinwa hari imihanda izajya ifungwa by’igihe gito kugira ngo hirindwe impanuka bishobora guteza.

ACP Rutikanga yasabye abatwara ibinyabiziga kuzihanganira impinduka zo gufunga imihanda.

Yagize ati “Bizaba ngombwa ko imihanda imwe n'imwe ifungwa by'igihe gito kugira ngo byorohereze abasiganwa. Abatwara ibinyabiziga barasabwa gutegereza bihanganye kugeza igihe imihanda yongeye gufungurwa cyangwa bagakoresha indi mihanda bazerekwa n'abapolisi bazaba bahari kugira ngo babayobore no gufasha mu migendekere myiza y’isiganwa ry’amagare.”

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 16 kuva ibaye mpuzamahanga, izatangira kuri iki cyumweru, tariki 18 Gashyantare 2024, hakinwa agace kazahagurukira kuri BK Arena kagana kuri Kigali Convention Centre.

Abakinnyi 100 bo mu makipe 20 ni bo bazahatanira kwegukana iri rushanwa riri mu akomeye ku Mugabane wa Afurika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz