AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Yanditswe Dec, 09 2023 17:48 PM | 127,949 Views



Ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, ubuyobozi bw’Umujyi wa Maputo ndetse na Standard Bank, hakozwe igikorwa cy’umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga igikorwaremezo cy’umuhanda uherereye mu Karere k’Umujyi ahitwa KaMavota Costa do Sol na Albazine.

Umuganda witabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Mozambique, abaturage ba KaMavota (Costa do Sol na Albazina) ndetse n’abakozi ba Standard bank, bakaba bateye ibiti 250, ariko igikorwa kikaba kizakomeza aho hateganyijwe ko hazaterwa ibiti 2,056 kuri uwo muhanda.

Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Mozambique, imaze igihe itegura ibikorwa nk’ibi by’umuganda, hakorwa isuku gutoragurwa amasashi, gusibura imihanda n’imiferege, ndetse no gutera ibiti, tariki 2 Nyakanga umwaka ushize hakaba haratewe ibiti 80 by’imbuto ku Kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Polana.

Mu bafashe ijambo rijyanye n’igikorwa, barimo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Maputo, uhagarariye Ubuyobozi bw’Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, ndetse n‘Umuyobozi mukuru wa Standard Bank, bagarutse ku kamaro k’igikorwa, kuko bizafasha mu kubungabunga ibidukikije.

Ambasade y’u Rwanda yagaragaje ko izakomeza gushyikira no gufatanya na Mozambique mu bikorwa nk’ibyo bibungabunga ibidukikije n’ubuzima bw’abantu.

Ahatewe ibiti ni ku muhanda mushya uzenguruka Umujyi wa Maputo (ring road) mu gice giherereye Iburasirazuba, aho Umujyi wa Maputo ukora ku nkombe z’inyanja nini y’Ubuhinde, igice gikunda kugaragaramo umwuzure mu gihe cy’imvura.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kwiba insiga z'amashanyarazi