Yanditswe Aug, 06 2022 19:33 PM | 82,789 Views
Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Sudan n’inshuti zabo, bahuriye mu murwa mukuru w’iki gihugu Khartoum bizihiza umunsi mukuru w’umuganura. Uyu muhango waranzwe n’ibiganiro birimo n’imivugo igaruka ku kamaro k’umuganura ku mibanire y’abanyarwanda n’uburyo leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugarura indangagaciro nyarwanda.
Umuyobozi w’ibiro bihagarariye inyungu z’u Rwanda mu gihugu cya Sudan, Buhungu Abel yabwiye abitabiriye ibi birori ko umuganura ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda kandi bikaba biteganywa n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho cyane cyane mu ngingo yaryo ya 11.
Yavuze ko n’ubwo kera umuganura wizihizwaga abanyarwanda basangira umusaruro ushingiye ku buhinzi muri ibi mu bihe igihugu kigezemo, harizihizwa umuganura ahubwo hishimirwa umusaruro mu byiciro bitandakanye birimo intambwe yatewe mu buzima, uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, n’ibindi.
Muri uyu muhango kandi hanabaye igikorwa cyo kwemeza
amahame shingiro y’umuryango w’abanyarwanda batuye muri iki gihugu cya Sudan.
BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Abatega bava cyangwa bajya mu Mujyi wa Kigali barataka kubura imodoka
Aug 11, 2022
Soma inkuru
Hamuritswe igitabo cy'irangamimerere cyandikwamo umwana wavutse ku babyeyi batasezaranye mu mat ...
Aug 10, 2022
Soma inkuru
SENA yabajije impamvu abakandida bigenda batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA
Aug 10, 2022
Soma inkuru
RURA yatangaje ko hagiye kongerwa imodoka zitwara abagenzi muri Kigali
Aug 09, 2022
Soma inkuru
Abanya-Kenya baba mu Rwanda basabye ko uzatorwa yazahanira iterambere ry’umuryango wa EAC
Aug 09, 2022
Soma inkuru