Yanditswe Aug, 06 2022 19:33 PM | 83,849 Views
Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Sudan n’inshuti zabo, bahuriye mu murwa mukuru w’iki gihugu Khartoum bizihiza umunsi mukuru w’umuganura. Uyu muhango waranzwe n’ibiganiro birimo n’imivugo igaruka ku kamaro k’umuganura ku mibanire y’abanyarwanda n’uburyo leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kugarura indangagaciro nyarwanda.
Umuyobozi w’ibiro bihagarariye inyungu z’u Rwanda mu gihugu cya Sudan, Buhungu Abel yabwiye abitabiriye ibi birori ko umuganura ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda kandi bikaba biteganywa n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho cyane cyane mu ngingo yaryo ya 11.
Yavuze ko n’ubwo kera umuganura wizihizwaga abanyarwanda basangira umusaruro ushingiye ku buhinzi muri ibi mu bihe igihugu kigezemo, harizihizwa umuganura ahubwo hishimirwa umusaruro mu byiciro bitandakanye birimo intambwe yatewe mu buzima, uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo, n’ibindi.
Muri uyu muhango kandi hanabaye igikorwa cyo kwemeza
amahame shingiro y’umuryango w’abanyarwanda batuye muri iki gihugu cya Sudan.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru