AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Abanyarwanda nibaba batagihohoterwa muri Uganda tuzababwira ko nta mpungenge zo kujyayo- Min. Biruta

Yanditswe Jan, 09 2020 10:17 AM | 1,642 Views



Leta y’u Rwanda iratangaza ko mu gihe Uganda yakomeza gutera izindi ntambwe mu iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda nta kabuza ko urujya n’uruza hagati y’ababituye rwakongera gusubukurwa nk’uko byahoze.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr. Vincent Biruta mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu.

Icyemezo cya Leta ya Uganda cyo kurekura abanyarwanda 9 yari ifunze mu buryo budakurikije amategeko no kubashyikiriza u Rwanda, cyakiriwe neza na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuriranye n’iyi nkuru abasesenguzi bagaragaza nk’imbarutso ya paji nshya mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko iyi ari intambwe ishobora no kugira ingaruka ku rujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi, igihe Uganda yaba iteye izindi ntambwe mu iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda.

U Rwanda kandi rusaba Uganda kuzibukira ibikorwa byo gufasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo na RNC iyobowe na bamwe mu batorotse ubutabera bw’u Rwanda bagahungira mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ni mu gihe igihugu cya Afurika Yepfo giheruka gutora itegeko ribuza impunzi ziba ku butaka bwacyo gukora ibikorwa bya politiki birimo n’ ibigamije guhungabanya ibindi bihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,  Dr. Vincent Biruta avuga ko iki cyemezo cyaguye neza Guverinoma y’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yanahishuye uruhare rwa Leta y’u Burundi mu bitero byahungabanyije umutekano w’u Rwanda mu bihe no mu buryo bunyuranye, atera utwatsi ibirego by’icyo gihugu kuko ngo bigoreka ukuri.

Ku birebana n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rubereye umuyobozi muri iki gihe, Minisitiri Biruta yagaragaje ko inama y’abakuru b’ibihugu binyamuryango iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Gashyantare, ari na bwo u Rwanda ruzasimburwa na Kenya ku buyobozi bw’uyu muryango.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize