Yanditswe Nov, 13 2017 17:49 PM | 6,556 Views
Mu
gihugu hose abanyeshuli basaga ibihumbi 230 batangiye ibizamini bya Leta bisoza
amashuri abanza. Abitabiriye ibi bizamini ndetse n'abarimu babafashije
kubyitegura baravuga ko biteguye umusaruro mwiza.
Mu gitondo cyo kuri uyu
wa mbere ni bwo abanyeshuri biteguraga kwinjira mu byumba by'ibizamini. Mu
mabwiriza bahawe mbere yo gutangira ibizamini harimo cyane
kwirinda gukopera, no kubahiriza igihe mu byo bakora byose.
Muri uyu
mwaka abanyeshuli bakoze ikizamini mu gihugu hose ni 237.181, bakaba
bariyongereyeho 42.502 ni ukuvuga 25% ugereranyije n'umwaka ushize wa 2016.
Abakobwa ni 130.787 bakaba bariyongereyeho 29.423 Ni ukuvuga 33% ugereranyije
n'umwaka ushize. Naho abahungu ni 106,394 biyongereyeho 13.079, ni ukuvuga 17%.
Ibigo by'amashuli bifite abarangiza umwaka wa 6 nabyo byiyongereye 91 ni ukuvuga 3%, aho kuri ubu bigeze ku 2, 717. Mu gihe ibigo bikorerwamo ibizamini na byo byiyongereyeho 31 ni ukuvuga 4% ugereranyije n'umwaka ushize wa 2016, aho kuri ubu bigeze kuri 858.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru