AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abanyeshuri 2 bahanze ikoranabuhanga rifasha imicungire y'amakoperative

Yanditswe Aug, 23 2019 09:13 AM | 15,494 Views



Abanyeshuli 2 biga muri kaminuza bakoze ikoranabuhanga ritanga amakuru yose ku bikorerwa muri koperative aho buri munyamuryango abona arebana n’umusaruro ndetse n’imicungire y’umutungo wa koperative, ku buryo bemeza ko amakoperative yose akoresheje iri koranabuhanga byakumira abanyereza umutungo.

Muhiza Frank w'imyaka 23 na Muvunyi Mfuranzima Bruce w'imyaka 22 biga muri kaminuza y'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA) ibijyanye n'ikoranabuhanga rikoresha mudasobwa, software Engineering. Bakiri ku ntebe y'ishuri bahisemo kuba ba rwiyemezamirimo biciye mu bumenyi bafite, bakora ikoranabuhanga bise AICO'S (Automation, integration of cooperatives) ishobora gufasha mu micungire y'amakoperative.

Muvunyi Mfuranzima Bruce yagize ati "Kubona urubyiruko ku isi hose bafata ibyemezo byo gushakira ibisubizo sosiyete zabo, natwe duharanira kugira umurava wo gushaka uburyo twakemura ibyo bibazo natwe tubona, ni ko twabonye icyo gitekerezo."

Na ho Muhiza Frank yagize ati "Ni ibintu bisa nk'aho bikomeye ariko nanone bishoboka, bisaba imbaraga, bisaba ubwenge, bisaba imicungire n'ibindi bitandukanye, nko ku ishuri twiga software engineering, ni byo twiga, abaturage dukorana tubana na bo, ugafata cya gitekerezo wagize cyangwa umukoro watahanye ukawuganiraho na mwarimu noneho ukareba niba bishobora gukora muri sosiyete."

Amakoperative arenga 50 yatangiye gukoresha iri koranabuhanga. Muri yo harimo na Koperative Umucyo y'abahinzi b'ibigori n'umuceri bo mu mirenge ya Musenyi, Mareba na Shyara mu Karere ka Bugesera. Ifite abanyamuryango 512. Babona iri koranabunga nk'igisubizo ku mikorere myiza ya Koperative yabo.

Mukantore Marie Louise yagize ati "Kuri Telefoni yanjye iyo amafaranga yagezeho mpita mbona message, niba narashoye ibiro nka 200 by'umuceri mpita mbona ko banshyiriyeho amafaranga ahwanye na bya biro, niba bakuyeho umusanzu wa koperative mpita mbona ko uwo musanzu wavuyeho."

Bugingo Jean de Dieu na we ni umuhinzi, avuga ko iri koranabuhanga hari byinshi rimaze kubagezaho, kuko bamenya ibikorwa byose bya koperative.

Ati "Hakoreshejwe ikoranabuhanga imicungire ya koperative tubona ari myiza, icya mbere kuba koperative irinze neza urutonde cyangwa umutungo w'abanyamuryango muri iryo koranabuhanga, mu buryo bwo kwegeranya imigabane yabo, mu buryo bwo kwegeranya imisaruro yabo, mu buryo bwo kwegeranya imyirondoro yabo, ku buryo amakuru ayariyo yose tuyabonera mu ikoranabuhanga."

Koperative Umucyo imaze amezi 4 ikoresha ubu buryo bw'ikoranabuhanga mu micungire yayo. Uyiyoboye Hakizimana Eliphaz asanga riramutse ryitabiriwe, ryafasha mu gukumira abanyereza imitungo y’amakoperative."

Yagize ati "Araza akabishyira muri machine yamara kubitunganya neza yamaze gukuraho ibindi byose imigabane ya koperative, umusanzu, bakavuga bati, umunyamuryango runaka yapakije ibiro ibi n'ibi, by'umuceri muremure cyangwa mugufi bahita bohereza amakuru bamaze kubara neza amafaranga no kubihuza na banki bagahita babyoherereza umunyamuryango bamugaragariza ibyo yashoye n'amafaranga azasanga muri banki uko angana. Ntekereza ko n’uwajya kunyereza ntiyabona uko anyereza icyo cyamaze gukemuka."

Ubu amakoperative 168 akora ubuhinzi ni yo amaze gusaba gukorana na kompanyi Extra-Technologies y'aba banyeshyuri. Bavuga ko gukorana n'amakoperative babibonamo amahirwe akomeye mu gihe kiri imbere kuko mu Rwanda hari amakoperative agera ku bihumbi 10.

Muhiza Frank yagize ati "Urebye mu mibare ubu ku isi hose hari koperative miliyoni 3 izo koperative zirimo abanyamuryango miliyari imwe, indi mibare ikavuga ko 12% by'abaturage bari ku isi hose bafite akazi bahawe n'amakoperative, iyo urebye iyo mibare ku isi hose na Afurika mu Rwanda ni hafi 1/2 bari mu makoperative usanga isoko ryagutse cyane, tukavuga ngo nk'uko intego y'igihugu cyacu ari ukubaka sosiyete ishingiye ku bumenyi cyane cyane mu ikoranabuhanga n'aya mahirwe azanwa na Leta n'ibigo bitandukanye tukavuga ngo reka tuyabyaze umusaruro tubanze dufashe abaturage bacu gutera imbere muri iri koranabuhanga noneho tuzabigemurire n'abandi muri Afurika no ku isi hose."

Kugira ngo koperative itangire gukoresha serivisi z'iri koranabuhanga habanza kubaho imikoranire mu buryo bw'igerageza mu gihe cy'amezi 6, koperative yabishima bakumvikana uburyo na bo bazajya babona inyungu ku gihangano cyabo."

Inkuru mu mashusho



KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira