Yanditswe Jun, 15 2022 19:21 PM | 109,619 Views
Abanyeshuri 30 biga mu
mashuri abanza bahize abandi mu gushushanya ku rwego rw'igihugu bahawe
ibikoresho bizabafasha kwagura impano bafite, aba bakaba baragaragaje
indangagaciro z'umuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw'icyongereza.
Cyuzuzo Ngabo Glory w'imyaka 9 wiga ku rwunge rw'amashuri rwa Gakenge mu karere ka Gatsibo, niwe mukobwa rukumbi mu bana 30 batsinze aya marushanwa yo gushushanya.
Ahagarariye Akarere akomokamo kuko buri karere katoranijwemo umwana
umwe.
Ati "Iki gishushanyo uko mukibona kiri mu ishusho y'agacuma bisobanuye ubusabane no gusangira, aka gacuma kagizwe n'ibice 3 icya mbere ni mudasobwa itwikiriwe n'ikamba bisobanuye imiyoborere myiza ihagarariwe n'umwamikazi Elizabeth, iyi mudasobwa irasobanura ikoranabuhanga, harimo ikirango cya CHOGM.''
"Igice cya 2 hari Convention Centre ihagarariye u Rwanda,
hano hari abantu 2 umuhungu n'umukobwa bafite amabendera ya commonwealth bisobanura imbaraga z'urubyiruko, kuri
convention centre hari ibyicari 54 bisobanura ibihugu biri muri
commonwealth.Hano hari umubumbe w'isi uzengurutswe n'umuhanda bisobanura imbaraga za commonwealth mu isi
hose."
Ineza Ganza Kenny nawe w'imyaka 9 wiga ku rwunge rw'amashuri rwa Shyorongi nawe ari mu banyeshuri batsinze aya marushanwa.
"Izi ni Ingagi ziba muri Pariki ya Virunga nizo
nyamanswa abakerarugendo baza gusura cyane kandi iyo baje kuzisura badusigira
amadevise igihugu kigatera imbere abaturage bagatera imbere. Impamvu
nashushanyije iki kuri CHOGM ni ukubera ko abazaza mu nama ya CHOGM ntabwo
hazabura abaza gusura izi ngagi.''
Bamwe muri aba banyeshuri impano bafite zo gushushanya bazikura ku babyeyi babo abandi bisanze bayifite.
Ababyeyi bavuga ko bagiye gushyigikira abana babo kugirango impano bafite zizabagirira akamaro.
Aya ni amarushanwa yateguwe na Minisiteri y'Uburezi mu bice bitandukanye by'igihugu, mu bukangurambaga bugamije gusobanura umuryango wa Commonwealth.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard avuga ko "Twari twabasabye ko buri wese ashushanya cyangwa se akora igihangano ku ndangagaciro z'umuryango wa commonwealth, ibyo mwabonye ni ibihangano byatoranyijwe mu turere 30. Iyo urebye ibyo bihangano ubona uko batekereza izo ndangagaciro z'umuryango wa commonwealth ariko babihuje n'uko babona u Rwanda n'iterambere babona mu Rwanda. Hari ukubwira ati uku niko mbona commonwealth niko mbona u Rwanda ariko uku niko nifuza byamera, tukaba tubona ari uburyo bwiza bwo gutuma abanyeshuri bacu bamenya ibibera hirya no hino ariko ikindi cya 2 ni ukubaha amahirwe kugirango batubwire uko bifuza ejo habo hazaza."
Aba banyeshuri batsinze aya marushanwa bahawe ibikoresho bizajya bibafasha gukomeza kwagura impano zabo mu bijyanye no gushushanya.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru