Yanditswe Feb, 20 2022 16:06 PM | 50,876 Views
Ministiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine aratangaza ko hari icyizere ko intego u Rwanda rwihaye yo kuba muri 2024 abanyeshuri 60% barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bahita bakomereza amasomo yabo mu mashuri y’imyuga izagerwaho.
Yabivugiye mu ishuri rya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro rya Rubengera kuri uyu wa Gatandatu ubwo batahaga ibikorwaremezo binyuranye byubakiwe iri shuri.
Amacumbi y’abahungu n’abakobwa, igikoni kigezweho n’inzu yo gufatiramo amafunguro ni byo bikorwa byubakiwe ishuri rya TVET Rubengera byatashywe, ariko hanasuwe itanura rya kijyambere ribumbirwamo amatafari agezweho, byose byubatswe ku nkunga ya ambassade y’u Busuwisi mu Rwanda.
Iri shuri ubusanzwe nta nzu abanyeshuri bararamo ryagiraga, bigatuma abaryigamo bose bataha kure.
Ni amahirwe akomeye ku banyeshuri batangiye kurara mu macumbi iri shuri ryubakiwe, aho ubu ngo babasha gusubira mo amasomo, n’abaturutse kure y’aho ishuri ryubatse ntibagorwa no kujya gucumbika ahandi.
Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger yatangaje ko ibyo bakora mu rwego rwo guteza imbere amashuri ya TVET biri mu murongo wo gushyigikira gahunda ya leta y’u Rwanda yo guteza imbere ubumenyingiro hagamijwe kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Muri gahunda ya leta y’imyaka 7, u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya ibihumbi 214 buri mwaka, kwigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro bikaba inkingi ya mwamba muri iyi gahunda.
Kugira ngo ibi bigerweho, birasaba ko abanyeshuri bangana na 60% bagana amashuri ya TVET muri 2024, ibintu Ministri w’uburezi Dr.UWAMARIYA Valentine atangaza ko hari icyizere ko bizagerwaho muri iyi myaka ibiri isigaye.
Aphrodis MUHIRE
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru