AGEZWEHO

  • Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti – Soma inkuru...
  • Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite – Soma inkuru...

Abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya Leta bagiye gusibira

Yanditswe Oct, 04 2021 10:45 AM | 64,859 Views



Kuri uyu wa Mbere Minisiteri y'Uburezi yatangaje ku mugaragaro amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n'ibisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye. Bitandukanye no mu yindi myaka, abanyeshuri batatsinze ntabwo bazimuka ngo bajye mu kindi cyiciro.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy'iyi minisiteri, aho wayobowe na Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ari 251,906, barimo abakobwa 136,830 n'abahungu 115,076. Na ho mu cyiciro rusange hakoze 121,626, harimo abakobwa 66, 240 n'abahungu 55, 386.

Hashingiwe ku byiciro by'imitsindire (Divisions) MINEDUC yatangaje ko abatsinze mu cyiciro cya mbere ari14,373 bangana na 5,7%, mu cyiciro cya kabiri bakaba 54,214 bangana na 21,5%, mu  cyiciro cya gatatu ni 75,817 bangana na 30,10%, mu cyiciro cya kane ni 63,326 bangana na 25,1%.

Na ho abatsinzwe bakaba bari mu cyiciro cya gatanu kizwi nka Unclassified ni 44,176 bagana na 17,5%.

Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, MINEDUC yavuze ko abatsinze mu cyiciro cya mbere ari 19,238 bangana na 15,8%, icyiciro cya kabiri ni 22,576 bangana 18,6%, icyiciro cya gatatu ni 17,349 bangana na 14,3%, na ho icyiciro cya kane ni 45,842 bangana na 37,7%.

Muri iki cyiciro rusange abatsinze bari mu cyiciro cya gatanu  ni 16,466 bakaba bangana 13,6%.

Minisitiri w'Uburezi yavuze ko abatsinzwe mu mashuri abanza 44,176 ndetse n'abanyeshuri 16,466 batsinzwe mu mu cyiciro rusange  badahabwa ibigo nk'uko byari bimenyereye ahubwo  ngo bazasubiramo amasomo.

Ibi iyi minisiteri ikaba ivuga ko yabishingiye ku mwanzuro w'umwiherero w'abayobozi uherutse, aho hemejwe ko nta munyeshuri uzajya yimunwa atatsinze.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/5NCickfR-rk" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Jean-Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifi

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije gu

Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya

Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirw

Uturere umunani twabonye abayobozi bashya

Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene

Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama