Yanditswe Jan, 07 2020 09:25 AM | 2,403 Views
Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) barihirwa n’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye (FARG) baravuga ko bamaze umwaka batabona amafaranga yo kubatunga azwi nka buruse.
Ubuyobozi bwa FARG buvuga ko iki ari ikibazo cyaturutse ku buyobozi bw'abanyeshuri butagiye butangira ku gihe amakuru asabwa. Gusa ubuyobozi bw’abanyeshuri bwo bukabitera utwatsi.
Uwitonze Salome na Ndayishimiye Jean D’amour ni abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry'ubukerarugendo n'amahoteri, basanzwe ari abagenerwabikorwa bishyurirwa ishuri na FARG.
Hamwe na bagenzi 120 bigana muri UTB bavuga ko hashize umwaka wose nta nkunga bahabwa ibafasha mu myigire yabo, ibintu bemeza ko bikomeje gutuma babaho nabi.
Aba banyeshuri basobanura ko izi ngaruka zose ziterwa n’uko umuryango wabo bahuriramo nk’abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi AERG warangaye ntubashe gukorana bya hafi n’iki kigega.
Gildas Ngaruyingabo umuyobozi w'umuryango uhuza abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi AERG muri Kaminuza ya UTB atunga agatoki ikigega cya FARG gutinda kwita ku kibazo cyabo n’ubwo ngo bari batangiye ku gihe ibyangombwa byose bisanzwe bikenerwa ngo bahabwe amafaranga yabo.
Ikigega cya FARG ntikerura ngo cyemere amakosa gishinjwa ariko cyamera ko habayeho ikibazo cyo kudahanahana amakuru akenewe kandi ku gihe.
Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse batishoboye FARG kuva mu mu mwaka wa 1998 kigiyeho abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 ni bo bamaze kwishyurirwa kwiga amashuri yisumbuye batanzweho miriyari 84 mu mafaranga y'u Rwanda ,mu gihe abagera ku bihumbi 39 ari bo bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe agera kuri miliyari hafi 90.
Danton GASIGWA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru