Yanditswe Jul, 18 2022 10:41 AM | 54,479 Views
Abanyeshuri 229,859 bazindukiye mu bizamini bisoza amashuri
abanza, aba banyeshuri bavuga ko biteguye neza ibi bizamini kuko bakoze
bizamini by'isuzuma bihagije ku buryo buteguye gutsinda ibizamini.
Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine ni we watangije ibi bizamini mu Karere ka Rwamagana ku rwunge rw'amashuri rwa Nyagasambu ahakoreye abanyeshuri 633.
Ikizamini cy'imibare ku ikubitiro nicyo abanyeshuri basoza amashuri abanza bahereyeho.
Byari biteganyijwe ko abanyeshuri 229859 ari bo bakora ibisamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, aba barimo abakobwa 126,342 n'abahungu 103,517 aba bose bakoze baturutse mu mashuri 3,556 bakorera kuri centre z'ibizami 1,095.
Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko imyiteguro y'ibizamini yagenze neza muri rusange kuko abanyeshuri babonye umwanya uhagije wo kwiga bitandukanye n'umwaka ushize aho icyorezo cya COVID-19 cyari kigifite ubukana bikagira ingaruka ku myigire y'abanyeshuri.
I Masoro mu nganda hagiye kubakwa ikigo cy’icyitegererezo cy’ubumenyingiro
Jul 19, 2022
Soma inkuru
MINEDUC yasabye abantu guhindura imyumvire bafite ku mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro
Apr 19, 2022
Soma inkuru
Amashuri y'imyuga yegereye imipaka yitezweho guzamura iterambere ry'abahatuye
Mar 10, 2022
Soma inkuru
Hagiye gushyirwaho amasezerano hagati ya Leta n'abafatanyabikorwa mu burezi
Feb 17, 2022
Soma inkuru
TVET zigiye gutangira kwigisha zikoresheje iyakure
Oct 21, 2021
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya Leta bagiye gusibira
Oct 04, 2021
Soma inkuru