AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Abanyonzi mu gihirahiro, ntibumva impamvu batemererwa gutwara abagenzi

Yanditswe Jul, 21 2020 08:48 AM | 51,297 Views



Inzego zibishinzwe ziratangaza ko abatwara abantu n’ibintu ku magare baratangaza ko aba nabo bashobora kwemererwa gusubukura imirimo yabo ariko kandi ibi bikazashingira ku mabwiriza . Ni mugihe abakoraga uyu murimo bo bakomeje gutaka inzara batewe no kuba batagikora.

Nyuma ya gahunda ya guma  imirimo imwe  n'imwe yongeye gukorwa uko bisanzwe  irimo n'iyo gutwara abagenzi haba kuri moto ndetse no mu modoka. Kugeza ubu ariko abatwara abagenzi ku magare bazwi nk'abanyonzi bavuga ko batazi icyo batekerezwaho.

Barasaba ko ikibazo cyabo cyakwigwaho bagasubira mu muganda dore ko ngo biteguye no gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda COVID19.

Iki kibazo kiri mu byagarutsweho mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, aho Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko abanyonzi bemerewe gukora ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19.

Gusa Umuvugizi wa Polisi,  CP John Bosco Kabera  na we wari uri muri iki kiganirip, yavuze ko  mbere y'uko abanyonzi bongera kwemererwa gutwara abagenzi hari amabwiriza agomba kubanza kubashyirirwaho nk'uko byagenze kuri moto.

Mu Mujyi wa Kigali habarirwa abanyonzi basaga 3000, bakaba batwara abantu n'ibintu.


MBABAZI Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira