Yanditswe Apr, 21 2022 09:49 AM | 79,324 Views
Abakuru b'ibihugu 5 bo muri EAC bagiye guhurira mu nama yiga ku mahoro n'umutekano mu Karere k'ibiyaga bigari.
Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Kane, iza kwitabirwa na Perezida Kagame, Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w'u Burundi na Uhuru Kenyatta wa Kenya.
Ni inama ibaye nyuma y'igihe gito Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjiriye mu murya wa Afurika y'Iburasirazuba.
Iyi nama yitezweho gushaka ibisubizo bihuriweho bigamije gukemura ibibazo by'umutekano muke mu karere ibi bihugu bihuriyemo.
Ibihugu 5 bya EAC byiyemeje gushyiraho ingabo zihuriweho zizahangana n'imitwe iri muri DRC
Apr 21, 2022
Soma inkuru