AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Abapolisi 140 basoje ubutumwa bw'amahoro bari bamazemo umwaka muri Haiti

Yanditswe Aug, 04 2019 11:05 AM | 7,452 Views



Kuri iki Cyumweru abapolisi 140  b'u Rwanda basoje ubutumwa bw'amahoro bari bamazemo umwaka mu gihugu cya Haiti ni bwo bakiriwe mu Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali. 

Aba bapolisi  bagize itsinda rya 9 rishoje ubutumwa bw'amahoro muri Haiti rikaba ari na ryo rya nyuma kuko nta bandi babasimbuye kuko byari biteganyijwe mu masezerano Polisi y'u Rwanda yagiranye n'Umuryango w'Abibumbye.

Abavuye mu butumwa bw'amahoro bavuga ko usibye inshingano zo kurinda umutekano w'abaturage ba Haiti bagize n'ibikorwa bakora bifasha abaturage birimo gukorana na bo isuku, gufasha abatishoye ibi bikaba byaratumye abaturage ba Haiti biyumvamo abapolisi b'u Rwanda ku buryo basize isura nziza y'u Rwanda muri icyo gihugu.


Abapolisi 140 basoje ubutumwa bwabo bw'amahoro baje bayobowe na SSP Kizza Edourd akaba avuga ko bitera ishema gukora ibyo wagombaga gukora.

Aba bapolisi bakigera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera wabahaye ikaze akabashimira ko bitwaye neza nk'uko bigaragazwa na raporo z'Umuryango w'Abibumbye. 

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi barwo muri Haiti kuva muri 2011 kuva aho iki gihugu gihuye n'ibibazo bitandukanye birimo umutingito washenye igihugu ndetse n'imyigaragambyo y'abaturage.

Guhera muri 2011 abapolisi 1360 ni bo bagiye mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cya Haiti.

KWIZERA John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama